Abantu barindwi bafashwe na Polisi ibakekaho uruhare mu kwiba intsinga zipima ibilo 90.
Bafatanywe na mubazi 13 zibara ubwinshi bw’amazi, Polisi ikavuga ko abo bantu bibye ibyo bikoresho mu ngo z’abaturage, ibindi babicukura mu butaka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Gahonzire Wellars avuga ko abo bantu uko ari barindwi bafashwe nyuma y’amakuru uru rwego rwahawe n’abaturage.
Bafashwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, bafatirwa mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi mu Mudugudu w’Umucyo ahari kwagurwa umuhanda wa Kanombe.
Aha hafatiwe abagabo batanu, bamaze kwiba ibyuma bipima ibilo 15 bagiye kubigurisha, abafashwe bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga ngo bakorerwe dosiye bashyikirizwe RIB ku cyaha cyo kwangiza ibikorwaremezo.
Mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Murinja mu Mudugudu wa Runyoni( naho ni muri Kicukiro) Polisi, ifatanije n’izindi nzego, yahafatiye abagabo babiri, bafite intsinga z’amashanyarazi zipima ibilo 70 ndetse na mubazi z’amazi 13 bibye mu ngo z’abaturage.
Abo nabo bagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya Gahanga ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
CIP Gahonzire Wellars ati: “Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abantu bose bishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ndetse n’iby’amazi kuko ari abanzi b’iterambere ry’igihugu.”
Asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru inzego zikeneye ngo zikurikirane abagizi ba nabi.
Abacuruzi nabo bagirwa inama yo kwirinda kugura intsinga zitagaraza neza inkomoko yazo kuko kuzigura bitiza umurindi ubujura.
Polisi y’ u Rwanda ibaburira ko uzafatwa azakurikiranwa nk’umujura.

