Byiringiro Lague Yafunzwe

Peter Taarifa
2 Min Read
Byiringiro Lague

Byiringiro Lague wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo ari byo uyu mukinnyi akurikiranyweho kandi byabaye kuri wa Gatandatu italiki 07, Ugushyingo, 2026.

Ati: “Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira iryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, Byiringiro Lague yafunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Runda.”

Ibyerekeye uko yakoze icyaha n’impamvu zabimuteye biracyari mu iperereza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Runda.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo busaba abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko uwo bigaragaweho afatwa agafungwa.

Gukubita no gukomeretsa ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (yahinduwe n’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023).

Umuntu wese ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku amezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu kuva ku Frw 100.000 kugeza kuri Frw 300.000.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe, cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, igifungo kiba kuva ku umwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu kuva kuri Frw  300.000 FRW kugeza kuri Frw 500.000.

Iyo gukubita no gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo yikorera (bidahoraho), igifungo kiba kuva ku imyaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu kuva kuri Frw  500.000 kugeza kuri Frw 1.000.000.

Byiringiro yakiniye amakipe arimo APR FC, Police FC, ikipe y’Igihugu Amavubi, Sandvikens IF yari mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède n’andi makipe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *