Amakipe Ya Volley Ya APR Na Polisi Agiye Kumvana Imitsi

Peter Taarifa
3 Min Read
Aya makipe azahatana ngo arebe ko hari iyakomeza ihagaze neza muri iri rushanwa.

Mu masaha ya nyuma y’akazi kuri uyu wa Gatanu italiki 13, Ugushyingo, 2026 mu nzu y’imikino ya Petit State i Remera hazabera imikino ya Volley izahuza ikipe y’abagore ya APR n’iya bagenzi babo bo muri Polisi.

Hazaba umukino kandi uzahuza abagabo bo mu makipe yombi.

Mu bagore hazaba hari gukinwa umukino wa gatatu mu gihe mu bagore hazaba hakinwa umukino wo ku munsi wa gatanu, yombi ya shampiyona ya volleyball mu Rwanda.

Iyi mikino izabanzirizwa n’umukino uzahuza Ikipe ya Rwanda Polytechnic Ngoma College na REG VC, hakurikireho umukino uzahuza APR WVC ikina na Police WVC guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, mbere y’uko amakipe y’abagabo ya Police VC na APR VC, ahura saa mbiri z’ijoro.

Imibare iheruka, yerekana ko amakipe y’abagore ku mpande zombi yari yegeranye mu mibare gusa Police WVC ikarusha APR WVC intsinzi ku mukino umwe.

Mu mwaka ushize APR WVC  yatsinze imikino ibiri yabahuje ku maseti 3 – 1.

Aya makipe ariko muri iki gihe yombi ahagaze neza muri shampiyona kuko nta n’imwe iratsindwa nyuma y’imikino ibiri amaze gukina.

Police WVC ni yo iyoboye urutonde n’amanota atandatu, ikaba yaratsinze imikino yayo yombi ku maseti 3-0.

APR WVC iri ku mwanya wa kabiri, na yo ifite amanota atandatu, imikino yayo yombi ikaba yarayitsinze ku maseti 3-0.

Umukino uzahuza aya makipe yombi kuri uyu wa Gatanu uzasiga hari imwe yeretse indi ko iyirusha ubuhanga.

‎Munezero Valentine kapiteni wa APR WVC yasabye abafana kuzaza kubashyigikira, ashimangira ko ikipe ikomeye.

‎Ku ruhande rwa Police WVC Ndagijimana Iris we yavuze ko APR ikwiye kuza yikandahira, yizeza ko abafana bazabona umukino mwiza.

Ati: “Twiteguye neza, n’ubwo umwaka ushize bitagenze neza, ariko ubu byarahindutse, bazaze batumva ko ari Police y’umwaka ushize.”

Ku bagabo byifashe gute?

‎Mu bagabo, APR VC na Police VC na zo zirahura mu mukino ukomeye, ikipe izatsinda ikazakomezanya icyizere cyo guhatanira igikombe cya Shampiyona.

APR VC iyoboye urutonde n’amanota 11 mu mikino ine imaze gukina, mu gihe Police VC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, inota rimwe rikaba ari ryo ritanga ikinyuranyo.‎

‎Mu mikino irindwi iheruka guhuza aya makipe, APR VC yatsinze ine, Police VC itsinda itatu, mu mikino ibiri yabahuje muri Shampiyona ishize buri imwe yatsinze umukino umwe n’indi itsinda undi.

‎Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko kwinjira muri Petit Stade Amahoro ku mikino yo ku wa Gatanu bizaba ari Frw 3,000 mu myanya isanzwe na Frw 5,000 F mu myanya y’icyubahiro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *