Litiro 50,000 Za Kanyanga Zafatiwe Mu Majyaruguru Mu Mezi Atatu- Polisi

Peter Taarifa
4 Min Read
Bamwe mu baherutse gufatanwa iki kiyobyabwenge. Ifoto/RNP

Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko mu mezi atatu ashize, mu Ntara yose y’Amajyaruguru hafatiwe litiro 50,000 za kanyanga, abantu 500 bakaba bafunzwe bakurikiranyweho kuyinywa, kuyikwirakwiza, kuyicuruza cyangwa gukingira ikibaba abo bose.

Kamwe mu turere dutafirwamo abacuruza, abanywa n’abakwirakwiza kanyanga kurusha utundi ni Burera.

Biragoye ko muri aka karere gakora kuri Uganda hashira amezi atatu nta kanyanga ihafitiwe!

Nk’urugero, kuri uyu wa Gatatu, ishami rya Polisi rirwanya ibiyobyabwenge ryahafatiye litiro 700 zayo hamwe n’ibilo 30 by’urumogi.

Umukwabo wo gufata abo bantu wabereye mu Mirenge ya Gatebe na Kivuye, abafashwe bose ni abagabo barimo abari bikoreye ibyo biyobyabwenge, abandi babashakira amayira.

Byose babikoze bitwikiriye ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police( CIP) Ignace Ngirabakunzi avuga ko hejuru yo gufata no gushyikiriza inzego z’ubutabera abakurikiranyweho ubwo bucuruzi, Polisi izajya yigisha abaturage ububi bwabyo.

Ati: “Tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge tunabashishikarize kubigendera kure ariko abazinangira bazajya bafatwa bakurikiriranwe.”

Polisi y’u Rwanda iburira abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko batazigera bihanganirwa, ikibutsa ko kubirwanya byakajijwe bityo buri wese ugerageje kubyishoramo azafatwa.

CIP Ngirabakunzi Ignace, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ngirabakunzi ati: “Icyo dusaba abantu ni ukuzibukira, bagasobanukirwa ko ibiyobyabwenge byica, bigwingiza kandi bigira uruhare mu guhungabaya umutekano n’ituze rusange.”

Abafashwe n’ibintu bafatanywe bashyikirijwe station ya Polisi ya Bungwe mu karere ka Burera kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Kanyanga imaze igihe yinjira mu Rwanda icishijwe muri Burera

Amakuru agaragaza ko ku wa 9 Ukwakira 2026, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Burera abagabo bane bakekwaho gutumiza Kanyanga muri Uganda, ikinjizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo bagabo kandi bafashwe hashingiwe ku makuru y’abaturage yaje yiyongera ku yandi Polisi yari iherutse guhabwa na bamwe mu bari barafatiwe mu nzira bambutsa kanyanga bavuze ko hari abantu babatumaga bakabaha amafaranga yo kuyizana.

Abafashwe bakomokaga mu Murenge wa Nemba.

Polisi ikunze gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu batuma abandi kujya kuvana kanyanga muri Uganda, kuko ikibazo kitagarukira ku bayitwara gusa, ahubwo kinareba abayigura, abayikwirakwiza n’abatanga amafaranga yo kuyizana.

Ikibazo si icya Burera yonyine

Ku wa 24 Nzeri 2026, mu biganiro byabereye mu Karere ka Musanze mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, abahagarariye urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru bagaragaje ko kanyanga yongeye kuba ikibazo nyuma y’uko inzoga zitujuje ubuziranenge zikuwe ku isoko.

Moses Habihirwe, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Cyeru muri Burera, yavuze ko ubucuruzi bwa kanyanga bwari bumaze gufata indi ntera.

Yagaragaje ko hari abantu bakuru batuma abana n’urubyiruko kujya kuyizana muri Uganda, bikabaviramo gusiba ishuri cyangwa kurivamo burundu.

Mu ngaruka zagaragajwe n’urubyiruko harimo ko abana bata ishuri, abangavu bagaterwa inda, kanyanga igakurura amakimbirane mu miryango kandi urubyiruko rukabatwa n’ubusinzi.

Ibi rero bihinduka ikibazo kinini ku mutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni iyihe mirenge ya Burera ikora kuri Uganda?

Ikarita y’Akarere ka Burera.

Urubuga rw’Akarere ka Burera rugaragaza ko aka Karere gahana imbibi na Uganda ku burebure bwa kilometero 63, kandi ko imirenge itandatu muri 17 ari yo ikora ku mupaka w’ibihugu byombi.

Imirenge ya Burera ikora kuri Uganda ni:

– Cyanika, ahari umupaka wa Cyanika.

– Kagogo.

– Kinyababa.

– Butaro.

– Kivuye.

– Rusarabuye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *