Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, yatangaje ko igihugu cye cyishimiye kuba cyarakiriye inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), avuga ko ari igikorwa gikomeye kandi giteye ishema ku gihugu.
Ku wa 13 Ugushyingo 2026, Hun Manet yabivugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umudugudu wa La Francophonie, utegurwa mbere y’inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango.
Yagize ati: “Kuri twe nk’igihugu, iki ni igihe cy’ishema, ubumwe n’ibyishimo byo kwishimira ibyo duhuriyeho.”
Yashimangiye ko ururimi n’umuco bihuriweho n’ibihugu bigize OIF bifite uruhare rukomeye mu guhuza amahanga, guteza imbere amahoro n’ubukungu.
Hun Manet yavuze ko Umudugudu wa La Francophonie ari imwe mu nkingi z’ingenzi zigaragaza uyu muryango, kuko ari ahantu ibihugu n’abaturage bahurira bakungurana ibitekerezo, bakerekana imico yabo n’amahirwe ahari mu nzego zitandukanye.
Yasobanuye ko muri Cambodia uyu Mudugudu ufite igisobanuro cyihariye, kuko uherereye mu murwa mukuru Phnom Penh, hafi y’ahantu hazwi cyane hitwa Chaktomuk, aho inzuzi ebyiri nini zo muri iki gihugu zihurira.
Ati: “Ubu ni igihe cya Phnom Penh cyo gufungura uyu muryango w’ubusabane, kuko Umudugudu uherereye hagati mu murwa mukuru, hafi y’ahantu hitwa Four Faces cyangwa Chaktomuk, aho inzuzi zihurira.”
Yakomeje avuga ko nk’uko amazi y’inzuzi ahurira muri ako gace, ari na ko abantu n’umuco bahurira muri Cambodia.
Ati: “Aha ni ho amazi ahurira, nk’uko uruzi rwa Mekong rwakomeje gutemba mu mateka yarwo, ni na ho abantu bahuriye kandi bazakomeza guhurira muri Cambodia no mu ?Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa .”
Minisitiri w’Intebe wa Cambodia yongeyeho ko Igifaransa ari ururimi rushobora guhuza ibihugu n’abaturage batandukanye, nubwo baba bafite imico n’amateka binyuranye.
Yavuze ko OIF atari umuryango ushingiye gusa ku rurimi, ahubwo ari ihuriro ry’imico itandukanye, amahirwe y’ubucuruzi n’udushya mu ikoranabuhanga n’iterambere.
Yasobanuye kandi ko uyu muryango ushingiye ku ndangagaciro zirimo amahoro, kubaha agaciro ka muntu no gufashanya hagati y’ibihugu.
Cambodia yinjiye muri OIF mu 1991 mu buryo bw’indorerezi, mbere yo kuba umunyamuryango wuzuye mu 1993.
Kuba yakiriye iyi nama biyigira igihugu cya kabiri cyo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya cyayakiriye, nyuma ya Vietnam yayakiriye mu 1997.
Inama ya 20 ya OIF iri kubera i Phnom Penh, muri Cambodia, aho abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bagize uyu muryango bahuriye mu biganiro bigamije guteza imbere ubufatanye, ururimi rw’Igifaransa n’imibanire hagati y’ibihugu.

