U Rwanda na Cambodia byafunguye indi nzira y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, nyuma yo gusinyana amasezerano agamije guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, bombi bakurikirana isinywa ryayo.
Amasezerano uko ari atatu yasinywe arimo:
1. Amasezerano hagati ya CDC na RDB: Ni amasezerano y’ubwumvikane (MoU) hagati y’Urwego rushinzwe guteza imbere ishoramari muri Cambodia (Council for the Development of Cambodia – CDC) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), agamije guteza imbere ubufatanye mu ishoramari.
2. Ubufatanye mu bukerarugendo: Ni amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubukerarugendo, guteza imbere ingendo z’abasura ibyo bihugu no guhanahana ubunararibonye muri urwo rwego.
3. Amasezerano y’ingendo zo mu kirere: Azashyiraho urwego rw’amategeko n’ubufatanye mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege hagati y’ibihugu byombi, bikaba bishobora gufasha mu koroshya ingendo no guteza imbere ubuhahirane.
Aya masezerano aje mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibihugu byo muri Aziya, hagamijwe gukurura ishoramari, guteza imbere ubukerarugendo no gufungura andi mahirwe y’ubufatanye mu bukungu.

