Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasohoye ku rubuga rwa X, rivuga Juliana Lumumba wari umukandida wo kuyobora OFI yakuyemo kandidatire.
Muri iryo tangazo, Kinshasa ivuga ko yahisemo gukuramo kandidatire y’umukandida wayo ngo ishyigikire umukandida umwe uhurizwaho n’ibihugu.
Nk’uko byanditswe muri ryo, DRC ivuga ko igamije gusigasira ejo hazaza h’umuryango wa Francophonie.
Kuwa Mbere ku italiki 16, Ugushyingo 2026 nibwo hazamenyekana uwatsindiye kuyobora OIF yaba Mushikiwabo cyangwa undi muri batatu bakiri mu guhatana.
Kugeza ubu, Louise Mushikiwabo niwe uhabwa amahirwe yo gutorwa n’Abakuru b’ibihugu, gusa hakaba andi makuru avuga ko atabaye we, hakorwa Umunya Roumania witwa Dacian Cioloș.
Gukura kandidatire muri aya matora, bije bikurikira ibyari byabanje kuvugwa ko Congo ishobora kwikura muri uyu muryango igihe Umukandida yari yatanze atatsinda amatora.
Mu itangazo ryayo, Congo yagize iti: “Iki cyemezo kigaragaza ubushake bwo gutanga umusanzu wo kurenga amakimbirane, no gushakira hamwe igisubizo cyumvikanyweho, ku nyungu zisumba izindi.”
Ikindi ni uko iki gihugu cyeruye ko ishigikiye umukandida watanzwe Romania, ari we Dacian Cioloș.
Kinshasa yaboneyeho gusaba ibindi bihugu biri muri uyu muryango wa OIF gutera ikirenge mu cyayo bigashyigikira uwo munya Roumania.


