Marie Clementine Dusabejambo wamamaye muri filime yiswe Ben’Imana yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Creative Artists Agency (CAA), ikigo cyo muri Amerika gifasha abahanzi n’abandi bafite impano kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.
Abigezeho nyuma yo kwigaragaza muri sinema mpuzamahanga, by’umwihariko mu Iserukiramuco rya Filime rya Cannes mu Bufaransa ubwo filime ye yitwa Ben’Imana yegukanaga igihembo cya Camera d’Or.
Ku wa 12 Ugushyingo 2026 nibwo ayo masezerano yasinywe, akaba agaragaza intambwe nshya mu rugendo rw’uyu Munyarwandakazi rwo kwagura ibikorwa bye no kwinjira mu masoko akomeye ya sinema ku isi.
CAA ni ikigo cyo muri Amerika kizwiho kwita ku nyungu z’abafite impano mu myidagaduro na siporo, barimo abakinnyi ba filime, abayobozi ba filime, abanditsi n’abandi bahanzi.
Gifasha abakigannye kubona amahirwe mu nganda za sinema, televiziyo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, kibahuza n’ibigo bikomeye ndetse n’abafatanyabikorwa bashobora kubafasha guteza imbere impano zabo.
Kigeza ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.
Filime Ben’Imana ni filime ndende ya mbere Dusabejambo yayoboye.
Mu mwaka wa 2026, iyi filime yegukanye igihembo cya Camera d’Or mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Filime rya Cannes.
Iki gihembo gihabwa filime ya mbere yakozwe n’umuyobozi wa filime (first-time filmmaker) iba yagaragaje ubuhanga n’umwihariko kurusha izindi ziri mu cyiciro ihatanamo.

