Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe n’icyemezo cy’uko Louise Mushikiwabo yahawe undi mwaka wo gukomeza kuyobora OIF kuko u Rwanda rwashimangiraga ko kandidatire ya Mushikiwabo idakwiye gukurwamo kubera igitutu cy’igihugu runaka.
Amatora yaraye abaye, yemeje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, akomeza kuyobora uyu muryango kugeza mu 2028.
Ibi byemerejwe mu nama yabereye mu muhezo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026, bikozwe n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari bateraniye mu Nama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh muri Cambodia.
Mbere y’iki cyemezo, ibihugu 53 bifite uburenganzira busesuye muri OIF byari byagerageje guhitamo Umunyamabanga Mukuru uzayobora uyu muryango muri manda ya 2027-2030 byemeranyijeho ariko biranga.
Ubusanzwe, amategeko ya OIF ateganya ko habanza gushakwa ubwumvikane, bwabura hakitabazwa itora.
Nyuma yo kubona ko amatora yakwenyegeza amacakubiri, byaje kwemerwa ko habaho inzubacyuho izayoborwa na Mushikiwabo mu gihe cy’umwaka umwe.
Asubiza kuri iki kintu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Patrick Nduhungirehe yabwiye TV 5 Monde ati “Yego, ndanyuzwe, kuko habonetse ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize Francophonie, mu nama y’Abakuru b’ibihugu yabereye mu muhezo.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cyari gihangayikishije bamwe mu bayobozi ari ingaruka amatora yashoboraga kugira ku bumwe bwa Francophonie.
Kinshasa yari yaragaragaje ko itemera ko Mushikiwabo ayobora indi manda, ikanavuga ko ishobora kuva muri OIF mu gihe yari kongera gutorwa.
Ibi ariko ntibyabujije ko Mushikiwabo yiyamamaza, u Rwanda ruvuga ko amategeko ya OIF yemera ko mu gihe ubwumvikane butabonetse habaho amatora.
Mbere y’inama, Mushikiwabo yari yavuze ko kandidatire ye izakomeza kugeza ku musozo.
Inama ya Francophonie iterana buri myaka ibiri kandi inama itaha izabera muri Canada mu 2028, ahazatorerwa Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF.

