Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abagabo batwaye kuri moto ifite purake RF 470Y, ibilo 15 by’urumogi.
Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge,Umurenge wa MUhima, Akagali ka Amahoro, Umudugudu w’Amahoro.
Abafashwe ni Babazande Protegène w’imyaka bivugwa ko arucuruza na Nsengimama Elsa uvugwaho kuba motari.
Polisi ivuga ko bakimara gufatwa bagaragaje ko bari barukuye mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Base, barujyanye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko amakuru yatumye aba bagabo yatanzwe n’umuturage wagize amakenga abonye umumotari apakiye ibintu biteye amakenga mu ijoro niko guhamagara Polisi ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bafatwa uru rumogi rutarakwira mu baturage.
Abafashwe, urumogi, ndetse na moto bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, iperereza rikaba rikomeje ngo hafatwe abandi bakoranaga nabo.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko hari abo bakorana, nk’uko Polisi ibyemeza.
CIP Gahonzire yatangaje kandi ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwe batanga amakuru ababicuruza bagafatwa.
Avuga ko gufata urumogi nk’uru ari ikimenyetso cy’uko hari bamwe mu baturage bishora mu kurucuruza no kurunywa, ariko kuba rufatwa biturutse ku baturage batanze amakuru ni ikimenyetso cy’uko hari abatuage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge.
Abaturage bashishikarizwa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru kubo bazi ko babicuruza ndetse n’ababinywa, abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge nabo baragirwa inama yo kubivamo kuko bahagurukiwe.
Abamotari barakangurirwa kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukworakwiza ibiyobyabwenge, no kujya batanga amakuru ku bagenzi batwara imizigo kuri moto iteye amakenga kuko hari ubwo usanga haba harimo ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda cyangwa magendu.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

