Abarundi Bakumbuye Abahanzi Bo Mu Rwanda- Junior Giti

Peter Taarifa
1 Min Read
Junior Giti. Ifoto/ The New Times.

Ushinzwe kwita ku nyungu z’umuhanzi Chriss Eazy witwa Junior Giti yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’igitaramo uwo muhanzi yagiriye mu Burundi, abatuye iki gihugu bavuze ko bakumbuye abahanzi bo mu Rwanda.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Chriss Eazy yataramiye mu Burundi.

Abafana bamweretse urukundo binyuze mu kumufasha kuririmba indirimbo ze, ndetse hari umwe wamuhaye ifoto ye[ ya Chriss Eazy] yakoresheje, ikimenyetso cy’uko amukunda.

Junior Giti yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko Abarundi bavuze ko hari hashize igihe batabona abahanzi b’Abanyarwanda ngo babataramire, ikintu bavuga ko bari bakumbuye.

Ati “Bakumbuye abahanzi bo mu Rwanda, cyane ko umuziki wacu ukunzwe cyane muri iki gihugu.”

Kuri Giti, umwuka mubi wa politiki hagati y’u Rwanda n’u Burundi wagize ingaruka zigaragara mu bakunzi b’umuziki cyane cyane ku ruhande rw’u Burundi kuko abaturage babwo batakibona abahanzi b’Abanyarwanda bazaga kubasusurutsa kenshi mu mpera z’icyumweru.

Igitaramo Chriss Eazy yakoresheje yakise  ‘Sisi Wenyewe Festival’ cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 14 Ugushyingo 2026.

Yahararirimbiye indirimbo zirimo ‘Inana’, ‘Basi Sorry’ yakoranye na Paccy Kizito, ‘My Mind’ yakoranye na Utah Nice na ‘Sambolela’.

Hari hashize imyaka itatu adataramira mu Burundi.

Kuwa 11 Mutarama 2024 nibwo u Burundi bwafunze imipaka yabwo yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *