Abagize komite za Croix-Rouge y’u Rwanda (Rwanda Red Cross) mu turere tugize Intara y’Uburasirazuba batowe muri uyu mwaka bahuguwe ku mahame, inshingano n’imikorere by’uyu muryango.
Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo ayo mahugurwa yabereye muri Hoteli Croix Rouge iherutse gutaha iri mu Karere ka Ngoma.
Abantu 49 bahuguwe mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo gufasha abakeneye ubutabazi ngo amagara atabacika.
Bigishijwe amahame remezo agenga Croix-Rouge, inshingano z’uyu muryango, inzego z’imiyoborere n’imikorere yazo, kugabanya ibyago bishobora guterwa n’ibiza no kugabanya ibyakurura ibyago, ibyo bita ‘mitigation.’
Mu ijambo yavuze arangiza ayo mahugurwa, Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Karasira Wilson, yasabye abayitabiriye gukorana neza n’inzego bireba n’abafatanyabikorwa hagamijwe kunoza imibereho y’abaturage batishoboye, by’umwihariko abakeneye ubufasha kurusha abandi.
Niyomugabo Nicolas, uyobora Komite ya Croix-Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera, wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango bwateguye amahugurwa, avuga ko ayo mahugurwa yabongereye ubumenyi buzabafasha kuzuza inshingano zabo neza.
Yagaragaje ko yasobanukiwe kurushaho inshingano, imiterere y’inzego z’imiyoborere ya Croix-Rouge n’akamaro ko gukorera hamwe mu gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage.
Abitabiriye amahugurwa biyemeje kurushaho gukorana na komite za Croix-Rouge zatowe ku rwego rw’imirenge n’utugari, bagafatanya gushyira mu bikorwa gahunda z’uyu muryango no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’imibereho n’ubukungu byugarije abaturage.
Banashimangiye ko abaturage ubwabo bagomba kugira uruhare mu kugaragaza ibibazo bibugarije no gushaka uko byakemuka, kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kunoza imibereho yabo.
Aya mahugurwa ni imwe mu ntambwe zigamije kongerera ubushobozi abayobozi bashya ba Croix-Rouge y’u Rwanda, kugira ngo bazarusheho kuzuza inshingano z’ubutabazi no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage batishoboye.


