Urukiko rw’ubutabera mpuzamahanga(ICJ) ruratangaza icyemezo mu rubanza rumaze imyaka irindwi rusuzuma ku kirego cyatanzwe na Gambia irega Myanmar gukorera Jenoside Abisilamu bo mu bwoko bw’Aba Rohingya.
Muri Kanama na Nzeri 2017, igisirikare cya Myanmar cyagabye ibitero mu Ntara ya Rakhine, bituma Abanya-Rohingya babarirwa mu bihumbi bicwa abandi babarirwa mu bihumbi amagana bahungira muri Bangladesh.
Abanyamakuru n’abakora mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ko ibyakozwe icyo gihe byari bigize Jenoside.
Ndetse bavuga ko ubwo bwicanyi bwakoranywe ubugome bukabije, burimo no gutwika imidugudu yose igakongoka hatagize n’umwe urokoka.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo mu mwaka wa 2018 yagaragaje ko igisirikare cya Myanmar cyakoresheje ubugome mu bikorwa byacyo ndetse n’imbaraga birenze iterabwoba kivuga ko cyarwanyaga.
Iyo raporo yasabye ko abayobozi bakuru b’igisirikare cya Myanmar bakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Impamvu Gambia yareze Myanmar
Nyuma y’imyaka ibiri bibaye, ni ukuvuga muwa 20119, Gambia yareze Myanmar mu Rukiko rw’ubutabera mpuzamahanga, ibikora ishingiye ku bikubiye muri raporo yari yasohowe na UN.
Yari ishyigikiwe kandi n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubutwererane w’Ibihugu bya Kisilamu (OIC).
Gambia yavugaga ko ibihugu byose byasinye amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana Jenoside yasinywe mu 1948 bifite inshingano zo kuyubahiriza, bityo bikaba bifite uburenganzira bwo kurega igihugu kirenga kuri ayo masezerano.
Myanmar yahise yihutira kuvuga ko nta burenganzira Gambia ifite bwo kuyirega ariko urukiko rwemeje ko icyo gihugu gifite uburenganzira bwo gutanga ikirego.
Aung San Suu Kyi yagiye kwiregura
Mu mwaka wa 2019, uwari Perezida wa Myanmar Aung San Suu Kyi, yagiye i La Haye kwiregura ku birego byaregwaga igihugu cye.
Yavuze ko ibirego bya Gambia byari bihabanye imiterere y’intambara yari hagati y’ingabo za Myanmar n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanya-Rohingya, ashimangira ko kuba harakozwe ibyaha by’intambara bitahita bigaragaza ko hari umugambi wa Jenoside.
Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe muri Gashyantare 2021, Aung San Suu Kyi yarafunzwe, maze itsinda rishya rya gisirikare rikomeza kwiregura.
Ese Myanmar niramuka itsinzwe bizagenda bite?
Urukiko nirwemeza ko Myanmar yakoze Jenoside, bizaba ari icyemezo gikomeye mu mateka y’amategeko mpuzamahanga.
Icyakora, nta gihano cy’igifungo cyangwa ihazabu uru rukiko ruzatanga ku gihugu gitsinzwe urubanza.
Nanone nta burenganzira bwo kujuririra icyemezo cyarwo buba buhari.
Abanya-Rohingya bo babona uru rubanza nk’amahirwe yo kubona ubutabera no kwemera ku mugaragaro imibabaro bamaze imyaka myinshi banyuramo.
Mohammed Nowkim, umwe mu bahunze akarere ka Buthidaung mu 2017 ubu akaba atuye muri Canada, yabwiye BBC ko icyemezo cyafatwa cyo gishyigikira Gambia cyaba ari ukwemera ku mugaragaro imibabaro Abanya-Rohingya banyuzemo.
Imbogamizi zo gutaha ziracyari nyinshi
Nubwo icyemezo cy’urukiko gishobora kuba intambwe ikomeye, ntibivuze ko impunzi zizahita zisubira mu gihugu cyazo.
Abanya-Rohingya barenga miliyoni bakomeje kuba mu nkambi zo muri Bangladesh mu bibazo by’ubuzima n’ubukungu, mu gihe inkunga mpuzamahanga isanzwe igenerwa impunzi hirya no hino ku isi igenda igabanuka.
Ikindi kibazo ni uko Intara ya Rakhine ikomeje kuberamo imirwano hagati y’ingabo za Myanmar n’umutwe wa Arakan Army, kuri ubu ugenzura igice kinini cy’iyo ntara.
Imidugudu myinshi y’Abanya-Rohingya yarasenyutse, kandi hari abatuye muri Rakhine batifuza ko Abisilamu b’Aba Rohingya bagaruka iwabo.
Bityo, nubwo icyemezo cya ICJ cyaba andi mateka yanditswe mu butabera mpuzamahanga, gukemura ibibazo by’impunzi z’Abanya-Rohingya no kuzisubiza mu byazo mu mutekano biracyasaba imbaraga z’ibihugu byinshi.

