Abanyamerika Basabye Trump Kureka Kurenganya u Rwanda

Peter Taarifa
3 Min Read
Perezida Trump ubwo yari agiye kwinjira mu modoka imutwara. Ifoto/White House.

Abanyapolitiki batatu bo muri Amerika bandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Scott Bessent, basaba ko ibihano byafatiwe u Rwanda mu gihe cyo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati yarwo na DRC byakurwaho nyuma yo gusuzumwa kuko, nk’uko babyemeza, bibogamiye ku ruhande rumwe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Scott Bessent.

Kuwa Mbere italiki 16 Ugushyingo, 2026 basohoye ibaruwa basinyeho uko ari Joe Wilson na Ryan K. Zinke, bombi bakaba ari Abadepite na Michael Rounds, Umunsenateri uhagarariye Leta ya South Dakota.

Muri yo, bashimiye Perezida Donald Trump kubera ubuhuza yakoze hagati ya Kigali na Kinshasa bwavuyemo gusinya amasezerano yo kuwa 04 Ukuboza, 2025 yiswe Washington Accords for Peace and Prosperity.

Nyuma yo gushima Trump kubera iyo ntambwe, basabye ko hakomeza ubufatanye kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa, hagamijwe umutekano w’Akarere, ubufatanye mu bukungu n’inyungu za Amerika muri Afurika yo Hagati.

Muri iyo baruwa, berekanye ko u Rwanda rwakoze ibirureba kandi rwiteguye gukomeza kubikora ngo amahoro yasinywe uwo munsi, aboneke.

Icyakora, bemeza ko kimwe mu bibazo bikomeye bigomba gukemurwa ari umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakemeza ko kuwusenya burundu byaba inkingi ikomeye ngo amahoro arambye agerweho.

Muri iyo baruwa  bashyize kuri X, aba bayobozi basabye Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe imari ya Amerika kugenzura niba ibihano Amerika yafatiye u Rwanda mu by’ubukungu bitakurwaho.

Minisiteri y’Imari ya Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibihano ishinja izo nzego kuba inyuma y’umutwe wahoze witwa AFC/M23( niwo FRN) urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Bemeza ko ibyo bihano bihengamiye ku ruhande rwa DRC, bakavuga ko mu gihe iki gihugu kitarakuraho FDLR, bidakwiye ko ibihano byafashwe byarebe u Rwanda rwonyine.

Ndetse ngo Amerika ikwiye gusuzumana ubwitonzi  intambwe imaze guterwa na buri gihugu mu gushyira mu bikorwa ayo  masezerano.

Basanga bikwiye ko mu guhana, hajya harebwa inyungu za buri ruhande muri zo, aho kwibasira uruhande rumwe.

Abayobozi barasaba Trump kutibasira u Rwanda mu byemezo bye.

Depite Joe Wilson, Ryan K. Zinke na Senateri Michael Rounds bashimiye Perezida Trump ku ruhare rwe mu biganiro by’amahoro, banagaragaza ko biteguye gushyigikira ibikorwa by’ubuyobozi bwe bigamije kubaka amahoro arambye n’umutekano mu Karere DRC n’u Rwanda biherereyemo.

Mu masezerano yasinyiwe i Washington mu Ukuboza 2025 harimo ingngo y’uko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi ari uko DRC nayo ikuyeho ibyo u Rwanda ruvuga ko byugarije umutekano warwo ari byo FDLR.

Ibaruwa aba bayobozi banditse igenewe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Amerika.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *