Hari Icyo Polisi Isaba Abafana Ku Mukino Wa APR Na Rayon

Peter Taarifa
2 Min Read
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga

Assistant Commissioner of Police( ACP) Rutikanga Boniface asaba abafana kuzitabira umukino w’imihigo (derby) wa APR na Rayon Sports uba uyu munsi kuwa Gatandatu italiki 21, Ugushyingo, 2026 guhera saa kumi n’imwe ariko bakazinduka.

Avuga ko byaba uburyo bwiza bwo kwirinda umuvundo, bikorohera abapolisi mu gusaka abinjira kandi abafana bakinjira ‘nta huti huti.’

Rutikanga yabyanditse kuri X, asaba abafana korohereza Polisi mu kazi ishinzwe ko gusaka abinjira hagamijwe umutekano w’abantu bahuriye ahantu ari benshi.

Ati “Nk’uko bisanzwe, turasaba abafana n’abandi bose bazitabira uyu mukino kugera kuri Stade hakiri kare, birinda umuvundo ushobora guterwa no kuhagera mu masaha ya nyuma.”

Yakomozaga ku muvundo uherutse kuba ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yakinaga n’iya Mali, abafana bamwe bagataha batinjiye ngo  barebe umukino kandi bari bishyuye.

Byababaje benshi muri bo bituma bijujutira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bashyira mu majwi Polisi y’u Rwanda bayishinja kutaborohereza ngo barebe uwo mukino wanarebwe na Perezida Kagame.

Uretse ko ‘inzira itabwira umugenzi’, abo bafana n’ubundi bari butahe bababaye kuko Amavubi yatsinzwe ibitego bibiri ku busa!

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Polisi y’u Rwanda iri gufatanya n’inzego ngo ibibazo by’imyinjirize mibi biherutse kugaragara bikemuka mu buryo burambye.

Mu kuvuga uko Polisi iteganya kubigenza, Rutikanga avuga ko uru rwego ruri gufatanya n’izindi nzego bireba mu gukumira no gukosora ibitaragenze neza mu mukino uheruka w’Amavubi, akemeza ko ibyabaye byari bibabaje.

Muri wo mukino- wabaye mu masaha akuze kuko hari saa tatu z’ijoro- ikipe ya Mali yatsinze iy’u Rwanda iyibuza kuzitabira imikino y’igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2027.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *