Icyizere Amavubi Yahaye Abanyarwanda Cyiraje Amasinde

Peter Taarifa
1 Min Read
Ikipe ya Mali yatsindiye Amavubi iwayo ibitego 2-0. Ifoto/UMUSEKE

Mbere y’umukino waraye uhuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Mali, Amavubi- binyuze mu mutoza wayo Constantine na Kapiteni Bizimana Djihad- yari yasezeranyije abafana ko ari butsinde Mali. Iki cyizere cyaraje amasinde nyuma y’uko Mali itsinze u Rwanda ibitego bibiri ku busa.

Hari mu mukino w’umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON), wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali.

Igitego cya mbere cya Mali cyatsinzwe na Modibo Sagnan ku munota wa 27, ku mupira wari utewe mu buryo bw’umuterekano.

Gaoussou Diarra yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 88, ashimangira intsinzi y’ikipe ye.

Amavubi yagerageje kwishyura mu gice cya kabiri, ariko abakinnyi bayo ntibabibasha.

Iyi ntsinzi yatumye Mali ihita ibona itike yo kuzakina AFCON 2027, kuko yahise igira amanota 12 mu mikino ine.

Gutsinda kw’iyi kipe bivuze ko nubwo yatsindwa imikino ibiri isigaye, izahuramo na Liberia na Cap-Vert, izarangiza muri iri tsinda ari iya imbere.

U Rwanda ruracyari ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu, rukaba rugifite amahirwe yo gushaka itike.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Liberia itsinze Cap-Vert ibitego 2-0. Izi zombi zagize amanota atatu mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *