Ingorane za muganga ni nyinshi, kuko akazi ko kuvura abantu gasaba ubumenyi buhanitse, kwihangana, gufata ibyemezo bikomeye no guhangana n’ibibazo bitandukanye.
Abaganga bamara igihe kirekire biga amasomo akomeye, bakishyura amafaranga menshi kandi bikabavuna.
Iyo barangije kwiga bagatangira akazi rero, bahura n’ibibazo bikurikira:
1. Guhangana n’urupfu rw’abarwayi: Muganga ashobora gukora ibishoboka byose ngo arokore ubuzima bw’umurwayi ariko agapfa. Ibi bishobora kumutera agahinda n’ihungabana.
Abenshi babana n’umubabaro uterwa n’ibyo babonera mu kazi kabo kandi abenshi bavuga ko agahinda gakomeye bagaterwa no kubona urupfu rw’abana cyangwa abagore bapfa babyara.
2. Gukora amasaha menshi: Abaganga bakunze gukora amasaha arenze asanzwe, bakora nijoro, mu mpera z’icyumweru no mu minsi mikuru.
Kubera ko indwara hari ubwo zitungurana, abaganga bahora biteguye kuvura abantu barwaye bitandukanye, harimo n’abavunitse ingingo kubera impanuka, abarwaye indwara zidakira zibabaza kandi zisaba kwitabwaho kugeza zihitanye umuntu.
3. Guhura n’indwara zanduza: Mu kuvura abarwayi, abaganga bashobora kwandura indwara nka Ebola, igituntu, hepatite n’izindi.
Ibi byagaragaye mu Rwanda ubwo hadukaga indwara ikomeye ya Marburg.
Ibyayo byamenyekanye hari abaganga yamaze guhitana.
Kuri Ebola n’aho byaragaragaye muri DRC n’ahandi, ndetse byagaragaye no kuri COVID-19 yishe abantu babarirwa muri miliyoni nyinshi hirya no hino mu migabane y’isi.
4. Gufata ibyemezo bikomeye: Hari igihe muganga agomba gufata icyemezo cyihuse gishobora kugena niba umurwayi akira cyangwa apfa.
Aha naho herekana ko abaganga ari abantu bagomba kwikorera umutwaro uremereye ugena uko ubuzima bw’umuntu buri bumere.
5. Kubura ibikoresho bihagije: Mu bitaro bimwe na bimwe, abaganga bahura n’ikibazo cy’ibikoresho, imiti, amaraso n’ibyuma bifasha mu gusuzuma indwara.
Iyo umuganga abuze ibikoresho byo kuvura umuntu biramubabaza.
6. Umubare munini w’abarwayi: Muganga ashobora kwakira abarwayi benshi kurusha ubushobozi afite bwo kubitaho neza.
Ibi nabyo biba bivuze ko hari abo ashobora kuvura nabi, bidatewe n’uko abikoze giswa ahubwo ari ukugerageza kuvura benshi kandi mu gihe gito afite.
7. Ihungabana rituruka ku kazi: Guhora ahura n’uburwayi bukomeye, impanuka, urupfu n’imibabaro y’abantu bishobora gutera umunaniro ukabije wo mu mutwe (burnout).
Bibuza bamwe gusinzira neza n’ibindi bijyana n’iyo mimerere.
8. Kwiryozwa amakosa: Icyemezo kitagenze neza cyangwa ikosa mu buvuzi bishobora gutuma muganga aregwa mu nkiko, agakurikiranwa mu mategeko cyangwa akangirizwa izina.
Gutera umurwayi umuti ukamugiraho ingaruka bishobora gushyira mu muganga mu bibazo kandi atari abigambiriye.
9. Imibanire n’abarwayi n’imiryango yabo: Hari abarwayi cyangwa abavandimwe babo batumva ibisobanuro bya muganga, bakamushinja uburangare cyangwa kumva nabi.
Abarwayi bamwe usanga baba bashaka gutegeka muganga kubaha imiti runaka bitwaje ko nabo bize, bazi neza ko imiti runaka ari yo ibavura.
Ibi bitesha umutwe abaganga bikabongerera undi mutwaro mu kazi kabo.
10. Umushahara n’imibereho: Mu bihugu bimwe, abaganga bahura n’ikibazo cy’imishahara idahura n’inshingano, amasaha bakora n’uburemere bw’akazi.
Niyo mpamvu hari aho bigaragambya basaba kongerwa imishahara n’imibereho yabo ikanozwa.
11. Gukomeza kwiga: Ubumenyi mu buvuzi buhora buhinduka. Muganga agomba guhora yiga kugira ngo amenye uburyo bushya bwo gusuzuma no kuvura indwara.
12. Kugirira ibanga umurwayi: Muganga agomba kurinda amakuru y’ubuzima bw’umurwayi, n’iyo umuryango we cyangwa abandi bantu baba bashaka kuyamenya.
Uko bigaragara, umwuga w’ubuganga ni ingenzi cyane mu buzima bw’abantu, ariko unajyana n’inshingano zikomeye, umunaniro, igitutu cyo gufata ibyemezo n’ingaruka ku buzima bw’umuganga ubwe.
Ubutaha nugana muganga, uzagende uzi ko burya ari uw’ingirakamaro kandi akwiye kumvwa, akoroherezwa mu kazi ke.

