Mu ijambo ryatanze mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bigomba gufata iya mbere mu gushaka no gutanga amafaranga akenewe mu kubaka no guteza imbere inzego zabyo z’ubuzima, aho gukomeza kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga.
Yabigarutseho mu nama yahuje abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), imiryango ihuza ibihugu byo mu turere dutandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere, yabereye muri Ethiopia.
Mu ijambo rye, yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed Ali, n’abaturage b’icyo gihugu kubera uko bakiriye abitabiriye iyo nama.
Yavuze ko inkunga mpuzamahanga yagenerwaga urwego rw’ubuzima muri Afurika igenda igabanuka ku buryo bugaragara, mu gihe indwara n’ibindi bibazo byugarije ubuzima bw’abaturage byo bikomeje kwiyongera, bikarushaho kuremerera inzego z’ubuzima zisanzwe zifite ubushobozi buke.
Yashimangiye ko Afurika itagomba gukomeza kwishingikiriza ku bandi kugira ngo ibone ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’ibanze by’ubuzima bw’abaturage bayo.
Ibi yabihuje n’ubutumwa Perezida Kagame amaze igihe atanga mu nshingano afite zo kuba intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu guteza imbere inkunga itangwa n’ibihugu ubwabyo mu rwego rw’ubuzima (African Union Champion for Domestic Health Financing).
Yasobanuye ko gushaka ubushobozi bw’imbere mu gihugu bitavuze kwanga ubufatanye n’amahanga, ahubwo ari ugushyiraho uburyo bushya bw’ubufatanye, aho Afurika ari yo igena ibyihutirwa, ikayobora ishyirwa mu bikorwa ryabyo, abafatanyabikorwa bo hanze bakunganira ibyo bihugu mu byo byihitiyemo.
Yongeyeho ko u Rwanda rutavuga ko rufite ibisubizo by’ibibazo byose by’ubuzima, ariko ko rufite ubunararibonye mu kubaka urwego rw’ubuzima mu gihe cy’ubushobozi buke no guhangana n’ibyorezo bitandukanye byagaragaye mu myaka ishize.
Yavuze ko ubwo bunararibonye ari bwo u Rwanda rushingiraho kugira ngo rusangize abandi bihugu bya Afurika amasomo ane rukuyemo, azagarukwaho mu bice bikurikiraho by’ijambo rye.
Inama Nsengiyumva yitabiriye izamara iminsi itanu.

