Kuki Kwirukana Jensen Huang Byananiye Amerika?

Peter Taarifa
4 Min Read

Icyemezo cyo gusubiza Jensen Huang ku buyobozi bwa Nvidia, nyuma y’uko yari amaze kuvaho mu buryo butunguranye, cyateye benshi kwibaza ku mbaraga afite muri uru ruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga no ku ruhare Nvidia ifite mu bukungu bwa Amerika no mu ihangana ryayo n’u Bushinwa.

Ibyakurikiyeho byarushijeho gutungurana, kuko Nvidia yongeye kubona agaciro ka miliyari imwe y’amadolari ku isoko ry’imigabane, mu gihe Perezida Donald Trump yemeye ko ubutumwa yahaye abagize inama y’ubuyobozi ya Nvidia, abasaba guhindura icyemezo cyo kumwirukana, ari bwo bwagize uruhare rukomeye mu kumugarura.

Byagaragaje ko Huang afite uruhare rukomeye mu mikorere y’ikoranabuganga, ku buryo icyemezo cyo kumuvana ku buyobozi cyahise gihindurwa, nubwo ubuyobozi bwari bwatangaje mbere ko atazongera kuyobora Nvidia.

Nvidia na Jensen Huang bifite uruhe ruhare mu bukungu bwa Amerika?

Nvidia ni imwe mu masosiyete akomeye ku isi mu gukora utwuma (chips) dukenerwa mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI).

Utwo twuma dukoreshwa mu kubaka no gukoresha uburyo bugezweho bwa AI, harimo n’ubushobozi bwo gutunganya amakuru menshi cyane.

Jensen Huang, umaze igihe kinini ayobora Nvidia, afite uruhare rukomeye mu biganiro bijyanye n’ikoreshwa n’igurishwa ry’utwo twuma, cyane cyane mu gihe Amerika n’u Bushinwa bihanganye mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC muri Nzeri, 2026 Huang yari yashimangiye ko u Bushinwa bukwiye kubona utwuma twa Nvidia tw’ikoranabuhanga rigezweho, mu gihe muri Amerika hari abashyigikiye ko amategeko abuza cyangwa agabanya ibyoherezwa mu Bushinwa akazwa, kubera impungenge z’umutekano n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bya gisirikare.

Raporo zitandukanye muri Amerika zigaragaza ko muri Guverinoma ya Trump irimo abatavuga rumwe ku bijyanye n’icyo Amerika ikwiye gukora, bamwe bagashyigikira gukumira u Bushinwa, abandi bakumva ko kugurisha ikoranabuhanga rya Nvidia muri icyo gihugu bishobora kugira inyungu mu bukungu no mu rwego rwo guhangana n’abandi.

Nvidia, AI n’isoko ry’imari

Nvidia ni imwe mu masosiyete yagize uruhare rukomeye mu kuzamuka kw’ishoramari mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Imibare igaragaza ko amafaranga yinjiza mu mwaka ashobora kurenga miliyari 400 z’amadolari, ugereranyije na miliyari 27 z’amadolari yinjizaga mu myaka ine ishize.

Agaciro ka Nvidia ku isoko ry’imigabane na ko gafite uruhare mu gufasha andi masosiyete kubona ubushobozi bwo gushora imari mu kubaka ibigo binini bibika kandi bitunganya amakuru (data centres), bikenerwa mu gukora no gukoresha AI.

Ibi bikorwa binyuze mu buryo butandukanye bw’ishoramari, harimo inguzanyo, amasezerano y’ubwishingizi bw’imari, imigabane n’ubufatanye hagati y’amasosiyete.

Gusa, hari abasesenguzi bagaragaza impungenge ku buryo bamwe mu bashoramari n’amasosiyete bafashanya kubona amafaranga, aho imari ishobora kuzenguruka hagati y’amasosiyete afitanye isano, ibintu bishobora gutuma isoko ry’ikoranabuhanga risa n’irikomeye cyane ariko rikaba ryagira intege nke mu gihe haba habaye ikibazo.

Ihangana rya Amerika n’u Bushinwa

Uruhare rwa Jensen Huang ntirugarukira ku bucuruzi gusa, ahubwo rufitanye isano n’ihangana rikomeye hagati ya Amerika n’u Bushinwa mu ikoranabuhanga.

AI iri mu bintu bikomeye ibihugu byombi bishoramo imari, kuko ifite uruhare mu bukungu, umutekano, ubushakashatsi, ibikorwa bya gisirikare n’iterambere ry’inganda.

Nvidia ikora utwuma dufite uruhare rukomeye mu guteza imbere AI, bityo icyemezo cyose cyafata ku mikorere yayo, ku isoko cyangwa ku muyobozi wayo, gishobora kugira ingaruka ku bashoramari, ku masosiyete y’ikoranabuhanga no ku ngamba za Amerika mu guhangana n’u Bushinwa.

Hagati aho hari iperereza rikomeje ku bijyanye no kubahiriza amategeko agenga ibyoherezwa mu mahanga ku bikoresho bya Nvidia, mu gihe Abadepite bo mu ishyaka ry’Abademokarate muri Kongere ya Amerika bagaragaje ko bashaka gukora iperereza ku Perezida Trump na Jensen Huang.

Ibyabaye kuri Jensen Huang byerekana ko mu gihe ikoranabuhanga rya AI riri kuba ingenzi cyane ku bukungu n’umutekano w’ibihugu, abayobozi b’amasosiyete arikoreramo bashobora kugira uruhare rukomeye mu byemezo bya politiki, ubucuruzi n’imibanire mpuzamahanga, ku buryo kubakuraho bishobora kugira ingaruka zirenze izo mu ruganda rumwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *