DRC: Kiliziya Iramagana Ihohoterwa Rikorwa Abantu Bayo

Peter Taarifa
3 Min Read

Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Kinshasa, yamaganye ibikorwa yita iby’urugomo inzego za Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakoreye Abepisikopi, abapadiri n’abakirisitu Gatolika mu mujyi wa Lubumbashi.

Avuga ko kuba abo bantu baratewe ibyuka biryani mu maso kandi ababikoraga barigaragambyaga mu mahoro, ari ikintu kidakwiye .

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, ubwo Abakirisitu bari bateraniye mu myigaragambyo isaba ko hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’urukiko gifitiye akamaro Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo (Grand Séminaire interdiocésain Saint-Paul).

Mu butumwa yageneye Abepisikopi n’Abakirisitu bo mu Ntara ya Kiliziya ya Lubumbashi, Karidinali Ambongo yavuze ko ababajwe cyane kandi arakajwe n’ihohoterwa bakorewe.

Asanga kuba barabikorewe kandi bariigaragambyaga mu mahoro baka ubutebera byabaye icyaha bakorewe bityo ko bagomba guhabwa ubutabera.

Kuri we, iki kibazo kirahangayikishije kuko kibaye nyuma y’umunsi umwe gusa ubuyobozi bubujije Kiliziya Gatolika gutamba  igitambo cya Misa yari bubere i Kinshasa.

Yavuze ko uruhererekane rw’ibi bikorwa rushobora gutuma abantu batekereza ko Kiliziya Gatolika yatangiye gushyirwaho iterabwoba hagamijwe kuyibuza gukora inshingano zayo no gucecekesha ijwi ryayo muri politiki ya DRC.

Karidinali Ambongo yagize ati: “Abatekereza ko bashobora gutera ubwoba Kiliziya no gucecekesha ijwi ryayo baribeshya cyane.”

Yibukije ko mu mateka yayo y’ibinyejana byinshi, Kiliziya Gatolika yahuye n’ibitotezo byinshi ariko ntireke inshingano zayo zo kwamamaza ubutumwa bwiza no kuvugira ukuri.

Yashimangiye ko kuba Kiliziya igira ukwihangana bidakwiye gufatwa nk’intege nke, kandi ko kuba ishyigikira amahoro bidashatse kuvuga ko yemera akarengane.

Ati: “Ntidushobora kwemera ko imbaraga zisimbura amategeko, cyangwa ko urugomo ruba igisubizo gihabwa abasaba ubutabera.”

Yasabye abakirisitu kudacibwa intege

Karidinali Ambongo yasabye Abepisikopi, abapadiri, abihayimana n’abandi Bakirisitu bo muri Lubumbashi gukomeza kunga ubumwe, gukomera ku kwemera kwabo no guharanira uburenganzira bwabo mu cyubahiro, ubutwari no mu mahoro.

Yabasabye kutemera ko ubwoba, urwango cyangwa ubushotoranyi bibatesha intego bafite yo guharanira ko ubutabera bwimakazwa mu gihugu.

Mu magambo akomeye, yagize ati: “Bashobora gutatanya abigaragambya, ariko ntibashobora gutatanya Kiliziya. Bashobora kurasa ibyuka biryana mu maso ku bemera Imana, ariko ntibashobora kuniga ukuri. Bashobora gutera ubwoba abashumba ba Kiliziya, ariko ntibashobora gucecekesha Ijambo ry’Imana!”

Yakomeje avuga ko Kiliziya atari umwanzi w’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, ariko ko idashobora no kuba umufatanyacyaha mu karengane.

Yasobanuye ko inshingano zayo ari ukw ​amamamaza Ivanjili, kurengera agaciro n’icyubahiro bya muntu no kuvugira abantu badafite ijwi cyangwa abashaka gucecekeshwa.

Mu gusoza ubutumwa bwe, bwashyizweho umukono i Kinshasa ku wa 23 Ugushyingo 2026, Karidinali Ambongo yasabiye abakorewe ihohoterwa gukomezwa na Kristu.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kugaragara umwuka w’amakimbirane hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ku bijyanye n’uko ibikorwa n’imyigaragambyo byateguwe n’iri dini bifatwa n’inzego z’ubutegetsi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *