Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora mu Burundi (CENI) yanze kandidatire ya Agathon Rwasa, wari watanze dosiye yo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.
Rwasa wahoze ayobora ishyaka CNL, ariko nyuma avanwa ku buyobozi bwaryo, akaba yari aherutse kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.
Si we wenyine utemerewe kwitabira aya matora, kuko CENI yanze kandidatire za Valentin Kaze Kavakure, uhagarariye ishyaka FPN-Imboneza, na Aloys Kamenyero na we wari umukandida wigenga.
Abakandida barindwi bemerewe kwiyamamaza
CENI yemeje kandidatire z’abantu barindwi bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika. Abo ni:
- Évariste Ndayishimiye – Ishyaka CNDD-FDD, riri ku butegetsi.
- Abel Gashatsi – Ishyaka UPRONA.
- Gabriel Banzawitonde – Ishyaka APDR.
- Francis Rohero – Ishyaka FPI-Ineza.
- Nestor Girukwishaka – Ishyaka CNL.
- Abel Nduwimana – Umukandida wigenga.
- Dieudonné Nahimana – Umukandida wigenga.
Ibi bivuze ko Agathon Rwasa, umwe mu banyapolitiki bazwi cyane mu Burundi, atazagaragara ku rutonde rw’abakandida bemerewe guhatanira kuyobora igihugu, mu gihe icyemezo cya CENI kidahindutse.
Amatora ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027, aho abazatorwa bazagena uzayobora u Burundi mu myaka itanu iri imbere.
Rwasa yigeze kwiyamamaza nabwo biranga:
- Amatora ya 2010
– Rwasa yari yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida.
– Icyakora, nyuma y’amatora y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze yo muri Gicurasi 2010, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinje ishyaka CNDD-FDD kuyiba.
– Rwasa n’abandi bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bikuye mu matora, bavuga ko atari kuba mu mucyo.
- Amatora ya 2015
– Yari umukandida w’ihuriro Amizero y’Abarundi.
– Yatsinze ku majwi 536.625, angana na 18.99%.
– Yabaye uwa kabiri inyuma ya Pierre Nkurunziza.
- Amatora ya 2020
– Yiyamamaje ahagarariye ishyaka CNL.
– Yahanganye na Évariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD.
– Yabonye amajwi angana na 24.19% mu gihe Ndayishimiye yagize 68.72%, nk’uko imibare ya CENI yabitangaje.

