Kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, kubona Minisitiri w’Intebe mushya wa Israel biracyari ihurizo rikomeye n’ubwo Gadi Eisenkot ari kugerageza gushyiraho Guverinoma yasimbura iya Benjamin Netanyahu.
Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yahaye Gadi inshingano zo gushaka ubwiganze muri Knesset, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, kugira ngo abone uko aba Minisitiri w’Intebe bityo ashyireho Guverinoma.
Icyakora bisa n’aho bikiri ihurizo rikomeye.
Amatora yabaye ku wa 27 Ukwakira 2026 ntiyatanze ubwiganze busesuye ku ruhande rwa Netanyahu cyangwa urwa Eisenkot bityo ngo hagire uruhare rutsinda mu buryo bweruye rube ari rwo rushinga Guverinoma.
Ibyavuye muri ayo matora byerekanye ko ishyaka rya Likud rya Netanyahu n’abafatanyabikorwa babonye amajwi 53, ishyaka Yashar rya Eisenkot n’abo bafatanyije ribona 48, amashyaka ahagarariye Abanyapalestina bo muri Israel abona amajwi 19 bityo igiteranyo cy’amajwi yose kiba amajwi 120.
Amategeko agenga amatora muri Israel ateganya ko kugira ngo umuntu ashyireho Guverinoma, aba akeneye nibura imyanya 61 kuri 120.
Nyuma yo kubona ko nta ruhande rwabonye ayo majwi, Perezida wa Israel yategetse Gadi Eisenkot gushyiraho iyo Guverinoma, undi ahita atangirana ibiganiro n’andi mashyaka ngo harebwe uko byakorwa.
Mu bo yaganirije, harimo Avigdor Lieberman ufite ishyaka rya ‘Israel Our Home’.
Ishyaka rye ryamaze kumvikana na Yashar kugira ngo ryinjire muri Guverinoma izaba iyobowe na Eisenkot.
Undi baganiriye ni Yair Golan uyobora ishyaka Democrats.
Ku wa 26 Ugushyingo, ishyaka rye ryumvikanye na Yashar, rikazasangiza abayoboke baryo imyanya ine ya ba Minisitiri, irimo umutekano w’imbere mu gihugu, Minisiteri y’umurimo n’imibereho myiza na Minisiteri y’itumanaho n’umuco na siporo.
Reuters yanditse ko aya masezerano ari intambwe ikomeye kuri Eisenkot, ariko itaramuhesha ubwiganze bukenewe.
Mu gihe ari uko bimeze, ku rundi ruhande, hari amashyaka ashobora gufata icyemezo cya nyuma arimo amashyaka abiri akomeye ashobora kugira uruhare mu kumufasha kubona ubwiganze.
Ayo ni United Torah Judaism (UTJ) ry’Abayahudi b’intagondwa mu myemerere.
Hari ibiganiro byo kurishyira muri Guverinoma, ariko ikibazo gikomeye ni uko rishaka ko amategeko asaba urubyiruko rwiga mu mashuri y’idini gukora igisirikare ahindurwa.
Ishyaka Ra’am rihagarariye Abanyapalestina bo muri Israel, riyobowe na Mansour Abbas naryo rishobora gushyigikira Guverinoma ya Eisenkot cyangwa rikayifasha ariko bitabaye ngombwa ko bihuza.
Mansour Abbas yatangaje ko yizeye ko ayo mashyaka yombi ashobora kwinjira muri Guverinoma ya Eisenkot, ariko ibiganiro ntibirarangira.
Kuri uyu wa Gatandatu italiki 28, Ugushyingo, 2026 niyo tariki Gadi Eisenkot yahawe ngo abe yarangije gushyiraho Guverinoma, gusa umunsi ntarengwa ni italiki 06, Ukuboza, 2026.
Mu gihe yaba atarashobora gushyiraho iyo Guverinoma, ashobora kungererwa indi minsi 14 izarangira ku italiki 20, Ukuboza, 2026.
Naramuka ananiwe, Perezida ashobora guha Netanyahu cyangwa undi munyapolitiki amahirwe yo kugerageza gushyiraho Guverinoma.
Nabo nibibananira, igihugu kizasubira mu yandi matora.
- Netanyahu we ubu ahagaze ate?
Benjamin Netanyahu aracyari Minisitiri w’Intebe w’agateganyo.
Nubwo yatakaje ubwiganze mu Nteko, aracyayobora Guverinoma kugeza igihe hazashyirirwaho indi.
Netanyahu na we aracyashaka uburyo yakomeza kuyobora, harimo kugirana ibiganiro n’andi mashyaka ku ishyirwaho rya Guverinoma ihuriweho.
Bityo, Israel ntirabona Minisitiri w’Intebe mushya. Eisenkot akaba akigerageza gushyiraho Guverinoma, naho Netanyahu aracyakomeje kuyiyobora by’agateganyo.

