Samuel Kamau Nganga Uzayobora Banki Y’Isi Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

Peter Taarifa
3 Min Read
Samuel Kamau Nganga

Inama y’Abaminisitiri yaraye yemeje kandi itangaza ko Samuel Kamau Nganga ari we uzahagararira Banki y’isi mu Rwanda.

Uyu mugabo afite ayahe mateka mu by’ubukungu n’imari?

Samuel Kamau Nganga ni inzobere mu bukungu n’ishoramari mu rwego rw’iterambere, akaba akomoka muri Kenya.

Ari hafi kuzuza imyaka 20 akora mu nzego zitandukanye za Banki y’Isi, cyane cyane izirebana n’ishoramari, guteza imbere abikorera no gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu.

  1. Amateka ye mu kazi

Yinjiye muri Banki y’Isi mu 2007, akorera mu ishami rishinzwe Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kandi kuva icyo gihe yahawe inshingano zinyuranye zirimo n’iz’ubuyobozi bukuru muri iyi Banki mu mashami yayo ari henshi ku isi.

Yabaye Umuyobozi w’Ibikorwa byo mu Karere ka Afurika muri International Finance Corporation (IFC), urwego rwa Banki y’Isi rushinzwe guteza imbere abikorera.

Mbere yo kugirwa umuyobozi mu Rwanda, yari Umuyobozi mu ishami rya IFC rishinzwe inganda, ubuhinzi n’ubucuruzi muri Afurika.

Kamau Nganga afite ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo:

– Inganda n’ubuhinzi.

– Ingufu zisubira (Renewable Energy).

– Ikoranabuhanga mu by’imari.

– Ubuzima n’uburezi.

– Guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse.

– Guteza imbere ishoramari ry’abikorera.

Yakoranye n’inzego zitandukanye mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ndetse no mu karere ka Caraïbes.

Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda yateranye ku wa 26 Ugushyingo 2026 niyo yemeje ko abaye Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda.

Asimbuye Sahr Kpundeh wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023 kugeza ku wa 31 Kanama 2026.

Mu kazi ke, azaba ashinzwe guhuza Banki y’Isi na Guverinoma y’u Rwanda, gukurikirana imishinga Banki y’Isi ishoramo amafaranga mu Rwanda, guteza imbere ubufatanye n’abikorera, gushyigikira gahunda zigamije guhanga imirimo no kugabanya ubukene no guhuza ibikorwa by’inzego enye zigize Banki y’Isi.

Ikintu cyihariye kuri uyu mwanya yahawe ni uko azaba umuyobozi wa mbere wa Banki y’Isi mu Rwanda uzahuriza hamwe mu buyobozi bumwe inzego zayo zose uko ari enye:

Izo nzego ni

  1. IBRD: Itanga inguzanyo n’ubufasha ku bihugu biciriritse.
  2. IDA: Ifasha ibihugu bikennye binyuze mu nguzanyo zoroheje n’inkunga ikenewe.
  3. IFC: Ishyigikira ishoramari n’iterambere ry’abikorera.
  4. MIGA: Itanga ubwishingizi ku ishoramari kugira ngo igabanye ingaruka zishobora kurihungabanya.

Ahawe izi nshingano mu gihe u Rwanda na Banki y’Isi bitegura gushyiraho amasezerano mashya y’ubufatanye yo kuva mu 2027 kugeza mu 2035 ayo masezerano yitwa Country Partnership Framework.

Aya masezerano azagena imishinga n’inzego zizashyirwamo amafaranga n’ubufasha bwa Banki y’Isi mu myaka umunani iri imbere.

Bimwe mu byibandwaho ni iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ibikorwa remezo no gushishikariza abikorera gushora imari mu Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *