Inzego z’ubuzima z’u Rwanda zishimira ko mu myaka Ibiri, igihugu cyubatse amasuzumiro 20 y’udukoko bita bactéries, ubu akaba akora neza.
Ayo masuzumiro azafasha igihugu gusuzuma imiterere y’udukoko ngo harebwe udusigaye dufite ubudahangarwa ku miti bityo hafatwe ingamba z’uko hakorwa imiti yo kuduhangamura.
Muri iki gihe hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko havugwa imiti itakivura indwara runaka kubera ko udukoko twiremyemo ubudahangarwa kuri iyo miti.
Kuba u Rwanda rufite ayo masuzumiro 20 ni intambwe nini kuko mu myaka ibiri ishize hari amasuzumiro ane yonyine.

