Aba Cardinals 13 bashya barimo na Kambanda bahuye na Papa Benedigito XVI

Nyuma yo kwimikwa bakaba aba ‘cardinals’ ku mugaragaro, aba cardinals 13 barimo n’Umunyarwanda Antoine Kambanda bajyanye na Papa Francis guhura na Papa Benedigito XVI. Bahuriye muri chapel yitwa Mater Ecclesiae iri i Vatican hafi y’aho Papa Benedigito XVI atuye.

Papa Benedigito yeguye ku nshingano ze muri 2013.

Aba cardinals 13 barimo n’Umunyarwanda Antoine Kambanda kuri uyu wa Gatandatu nibwo bimitswe ku mugaragaro bagirwa aba cardinals. Umuhango wo kubimika wabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma.

Buri Cardinal yahawe umugisha na Papa Benedigito XVI kandi buri wese yagombaga kujya imbere ye, hanyuma umuntu ubishinzwe akabwira Papa umwirondoro we.

- Advertisement -

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Papa bishinzwe itumanaho rivuga ko Papa Benedigito XVI yabwiye bariya ba cardinals ko yishimiye ko bazamuwe mu ntera ndetse abaha n’umugisha binyuze mu isengesho ryitwa Salve Regina.

Ivomo: Vatican News 

Taarifa Rwanda

 

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version