L.Mushikiwabo yatangije ikigega gifasha abagore batishoboye bo muri Francophonie

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yahuye n’abagore bahagarariye bagenzi babo muri Sosiyete Sivile ya Centrafrique. Baganiriye ku ngingo nyinshi harimo n’ivuga ko umuryango ayoboye washinze Ikigega cyo guteza imbere abagore batishoboye.

Abagore bahuye na Mushikiwabo bari mu miryango itandukanye iharanira ko amahoro yagaruka muri Repubulika ya Centrafrique,

Centrafrique ni igihugu kimaze igihe mu makimbirane ashingiye ku moko, amadini na politiki.

Abagore n’abana nibo bagerwaho n’ingaruka z’intambara n’amakimbirane kurusha abagabo.

- Advertisement -

Umunyamabanga mukuru wa OIF( Organisation Internationale de la Francophonie) Madamu Louise Mushikiwabo yaganiriye na bariya bagore bamugezaho imbogamizi zikoma mu nkokora umuhati wo kugarura amahoro arambye ndetse n’ibibazo abagore bo muri kiriya gihugu bakunze guhura nazo.

Ku rukuta rwa Twitter rw’uriya muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa handitse ko Mushikiwabo yabwiye bariya bagore ko Umuryango ayoboye washyizeho gahunda yo kuzamura uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

Yababwiye kandi ko Umuryango ayoboye watangije Ikigega kiswe “ La FrancophieAvecElles” kigamije kuzamura abagore bafite amikoro make, bagatera imbere.

Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa taliki 12, Ukwakira, 2018.

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version