AfroBAsket 2021: Amavubi Basketball Club yatsinzwe umukino warebwe na P.Kagame

Umukino waraye ubereye kuri Kigali Arena wahuje ikipe y’u Rwanda ya Basket yitwa Amavubi Basketball Club n’iya Sudani y’epfo warangiye Sudani y’Epfo  itsinze u Rwanda. Perezida Kagame yari yaje kuwureba ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa.

Wari umukino wa nyuma w’itsinda rya D wabereye muri Kigali Arena uhuza  Amavubi Basketball na Sudani y’Epfo urangira Amavubi atsinzwe amanota 67-55.

Mu gace ka gatatu k’umukino, Amavubi Basketball yiminjiriyemo agafu yongera amanota ndetse atsinda aka gace afite manota 19-18 (51-41), agace ka nyuma ari nako karangije umukino  katsinzwe na Sudani y’Epfo ku manota 16-14 (67-55).

Umunyarwanda Olivier Shyaka niwe winjije amanota menshi kuko yitsinze amanota 17, akurikirwa n’Umunya Sudani y’Epfo witwa Makueri Puondak yatsinze amanota 13.

- Advertisement -

Amavubi Basketball Club arangije imikino yo mu itinda D nta mukino n’umwe atsinze.

Perezida Kagame yari ahibereye ariko yatengushywe n’uko u Rwanda rwatsindiwe iwarwo
Abakinnyi ba Sudani y’epfo barushije ab’u Rwanda babatsindira ku kibuga cyabo

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version