Aba Mbere Batsindiye Amezi 30 Y’Ifatabuguzi Ry’UBUNTU Rya CANAL+ Rwanda

Abanyamahirwe 30 ba mbere batsindiye ifatabuguzi ryitwa UBUNTU muri Poromosiyo ya CANAL+ yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize itangije ibikorwa byayo ku mugabane w’Africa.

 Muri uku kwezi kwa Kamena 2022, CANAL+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo aho mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 30.

Muri iyi Poromosiyo umukiliya aguze ifatabuguzi nk’iryo aheruka kugura indi ahita ako kanya ahabwa iminsi 30 y’ubuntu yo kureba amashene yo ku ifatabuguzi ryisumbuye kuryo yaguze.

Yinjira kandi muri Tombola imuhesha amahirwe yo gutsindira ifatabuguzi ry’UBUNTU ry’amezi 12 cyangwa amezi 30.

- Advertisement -

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Kamena nibwo abanyamahirwe ba mbere 30 batsindiye ifatabuguzi ry’ubuntu binyuze muri iyi Tombola.

25 muri bo batsindiye ifatabuguzi ry’umwaka wose mu gihe abandi batanu batsindiye ifatabuguzi ry’amezi 30 bareba amashene yose ya CANAL+ k’ubuntu.

Sophie Muhayimana, Mukwiye Bernard ndetse na Jean Paul Hakizimana ni bamwe mu batsindiye iri fatabuguzi ry’ubuntu.

Batangaje ko bashimishijwe n’iki gihembo kuko hari umutwaro ukomeye baruhutse.

Muhayimana ati; “Kugura ifatabuguzi buri kwezi ntago biba byoroshye. Iyo ryashize, abana batumerera nabi ngo turigure. Kuba rero uyu munsi natsindiye ifatabuguzi ry’ubuntu ry’amezi 30 biranshimishije cyane kuko ngiye kuruhuka umutwaro wo kugura abonema mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’igice.”

Guhitamo abatsinze binyura kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa Gatanu guhera saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu buri Munyarwanda wese utunze ifatabuguzi rya CANAL+ akaba afite amahirwe yo gutsinda kuko  icyo usabwa gusa akaba ari ukugura ifatabuguzi muri uku kwezi.

CANAL+ yatangiye gukorera muri Afurika mu mwaka wa 1992.

Ishami ryayo rya mbere ryafunguwe ishami muri Senegal, icyo gihe rikaba ryari ifite ishene imwe gusa.

Mu 1998, CANAL+ yongereye umubare w’amashene yatangaga muri Africa, ava kuri imwe agera kuri 20, mu gihe muri 2012 nabwo umubare wavuye kuri 20 ukagera ku mashene 100.

Magingo aya, CANAL+ yongereye amashene yayo, ubu arenga 200 kandi ari mu ngeri zitandukanye harimo imyidagaduro, siporo, cinema, ibyegeranyo, amakuru n’andi menshi atandukanye.

Ubu Umunyarwanda wifuza kuba umukiliya wa CANAL+ agura Dekoderi ku Frw 5,000 gusa, mu gihe igiciro cya Installation nacyo ari Frw 5,000.

Iyi poromosiyo ikaba izarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2022.

Abanyamahirwe batsindiye ifatabuguzi ry’amezi 30. Uyu ni Jerome Uwiragiye ukora muri Rwanda Revenue Authority 
Ambasaderi wa Canal + Rwanda umuhanzi Platini ahereza umwe mu banyamahirwe batsindiye iriya fatabuguzi
Uyu mubyeyi avuga ko abana bakundaga kumubaza impamvu atagura ifatabuguzi, akabura ifatabuguzi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version