Umunyeshuri wo muri TTC Kabarore avuga ko imwe mu mpamvu zituma ababyeyi bamwe batabasobanurira iby’imyirorokere ari uko nabo nta bumenyi baba bayifiteho. Asaba ko Leta yajya ibahugura.
Mu mwambaro w’ishuri twasanze yambaye Rukundo Théophile avuga ko iyo umunyeshuri agize amahirwe akavukira kandi agakurira mu muryango w’ababyeyi bize, bimuha uburyo bwiza bwo kumenya byinshi birimo n’ubuzima bw’imyororokere.
Ati: “ Ababyeyi benshi ntibize. Ibi bituma batabasha gusobanurira abana babo uko imibiri y’imyororokere yabo ikora. Ugize amahirwe agakurira mu muryango wize aba afite amahirwe menshi yo kuzamenya byinshi abibwiwe n’ababyeyi be”.
Asanga ubumenyi ku babyeyi ari ingenzi.
Ku bana bavuka ku miryango itarize, ibyago byo kwishora mu busambanyi budakingiye biba biri hejuru.
Icyo asaba Leta…
Théophile Rukundo avuga ko ababyeyi bagombye gushyirirwaho uburyo bwo guhugurwa ngo bamenye uko ubuzima bw’imyirorokere buteye.
Atanga urugero rw’uko mu nama z’ababyeyi hajya hatangirwa ibiganiro byibutsa ababyeyi akamaro ko kwigisha abana iby’imyororokere.
Avuga ko ababyeyi iyo bamenye uko SIDA yandura nabo bamenya uko bagira inama abana babo.
Birashoboka ariko ntibihagije…
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera( umwe mu Mirenge y’Akarere ka Gasabo ifite igice cy’icyaro) witwa Léoncie Mukankurunziza avuga ko icyifuzo cya Rukundo gifite ishingiro.
Asanga gutambutsa ubutumwa mu nteko y’abaturage buvuga uko SIDA yandura n’uburyo ababyeyi bajya babwira abana iby’ayo ari ibintu byiza ariko bidashoboka ko byahabwa umwanya uhagije.
Kudahabwa umwanya uhagije biterwa n’uko haba hari gahunda zireba imibereho y’abaturage yiganjemo ibibazo ziba zigomba kuganirirwa mu Nteko z’abaturage.
Igihe nacyo ntabwo kiba gihagije kugira ngo buri ngingo iramburwe.
Ati: “ Message mu nteko y’abaturage yatambuka ariko ikibazo ni uko intego yo kugira ngo ababyeyi bige bamenye uko ibya SIDA byose biteye bityo bazabibwire abo bibarutse itagerwaho kandi ari yo yari igambiriwe”.
Mukankurunziza avuga ko icyaba cyiza ari uko abajyanama b’ubuzima bakorana n’abashinzwe imibereho myiza hagashyirwaho gahunda yo kwegera ababyeyi bagasobanurirwa iby’iriya ndwara idakira kandi ihoza umuntu ku miti y’urudaca.
Imibare yerekana ko hagati y’umwaka wa 2021 n’umwaka wa 2022, Abanyarwanda bipimishije SIDA banganaga na 2,286,931.
Abanduye bangana na 0,70%.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ivuga ko ubwandu bwa SIDA bwiganje mu Mujyi wa Kigali kuko iri kuri 1.5%.
Hakurikira Intara y’i Burasirazuba kuko yo ifite 0.58%.
Nyuma y’Intara y’i Burasirazuba, indi Ntara igaragaramo ubwandu bwa SIDA buri hejuru ni iy’iburengerazuba ifite imibare ingana na 0.40%.
Intara y’Amajyaruguru niyo igira ubwandu buke bwa SIDA kuko bungana na 0.38%.
Kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere ni ikibazo henshi ku isi…
Abahanga mu mibanire y’abantu n’imikurire yabo bavuga ko ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ari ikibazo gikomeye henshi ku isi.
Ibihugu bifite ababyeyi bahura n’izi mbogamizi ni ibikennye cyangwa ibyiganjemo Abasilamu.
Ababyeyi bo muri ibi bihugu bahura n’imbogamizi z’uko nta bumenyi buhagije baba bafite ku mikurire n’imikorere y’umubiri w’abana babo by’umwihariko n’uwa muntu muri rusange.
Mu bindi bihugu ho haba ikibazo cy’ibyo bita ‘kirazira’ bikumira ababyeyi benshi ntibisanzure ngo bavuge ku ngingo zirebana n’ibitsina ndetse n’imyitwarire ishobora guteza akaga ‘ubikoresheje nabi’.
Mu Rwanda haracyari ikibazo cy’ababyeyi batize ngo bageze ku rwego rushimishije.
Bituma ubumenyi bafite ku myororokere n’ubuzima muri rusange buba buke kandi Abanyarwanda bavuga ko ‘ntawe utanga icyo adafite’.
Kubahugura kuri iyi ngingo ni ingirakamaro haba kuri bo ndetse no kubo bibarutse.