Abacururiza i Rusizi Biyemeje Kutazongera Kujyana Ibicuruzwa Muri DRC

Abacuruzi bari basanzwe bajyana ibicuruzwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo barahiye ko batazabisubiza yo. Bavuga ko iyo bagezeyo abaturage ba DRC babita ibihwinini ngo ni ibiwerewere.

Umwe mu bagore basanzwe bacururiza i Rusizi yabwiye mugenzi wacu wa RBA uhakorera yo ko we na bagenzi barangije kwanzura ko batazongera guterura ibicuruzwa ngo babijyanye muri DRC.

Avuga ko kubibashyira ari byo bikurura ‘agasuzuguro’.

Ati: “ Baradusuzugura, batwita ibiwerewere. Abakongomani bazaze mu Rwanda kubishaka,  ntawe uzasubirayo.”

- Advertisement -

We na bagenzi be barangije kwandika ibaruwa mu Gifaransa bamenyesha abaturage bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko batazongera kubazanira ibicuruzwa.

Umwe mu baturage bo muri DRC avuga ko we na bagenzi be bataza mu Rwanda kubera ko Abanyarwanda babibashyiraga yo.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko Abanyarwanda nibakomera kuri uwo mwanzuro wabo n’abaturage ba  DRC nabo bakabigenza gutyo, ibintu bizakomera ku ruhande rwa DRC.

Avuga ko ibiribwa byinshi abaturage ba DRC baturanye n’u Rwanda batunganyaga, byavaga mu Rwanda.

Ati: “  Abayobozi barebe uko babijyamo ikibazo gikemuke neza kuko nitwe twahakubitikira.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bushyigikiye icyemezo cy’abacuruzi b’aho kubera ko ari umwanzuro wabo.

Umuyobozo w’ako witwa Dr. Anaclet Kibiriga avuga ko bishimiye umwanzuro wa bariya bacuruzi kandi ngo bazabafasha kubona aho babika ibicuruzwa byabo bishobora kwangirika.

Ati: “ Biratuma bajya mu masoko twabubakiye bashobore kuyakoreramo kandi tuzabashakira uburyo bwo kubika neza ibicuruzwa byabo bishobora kubora kugira ngo bibungabungwe.”

Ubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zoroshwaga abacuruzi bambuka imipaka bakoroherezwa, abo mu Rwanda batangiye kujya bashyira ibicuruzwa abaturage bo muri DRC.

Byatumye abo muri iki gihugu bamenyera ko Abanyarwanda bazajya babazanira ibicuruzwa.

Ibyo ubwabyo ngo ntacyo byari bitwaye Abanyarwanda ariko baje kurakazwa n’uko muri iki gihe iyo babigejejeho basugurwa bakitwa ko nta bwenge bagira.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo nicyo gihugu cy’Afurika u Rwanda rwoherereza imbuto n’imboga byinsi kurusha ibindi nk’uko imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB, isohoka buri Cyumweru ibigaragaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version