Abafana Bati: ‘Ibya Rayon Sports Birayoberanye’

Abafana ba Rayon Sports bamwe bahimbye Gikundiro ntibishimye. Bavuga ko iby’ikipe yabo, bamwe bakunze bakiri bato ubu bakaba barabyaye, bimaze kuyoberana.

Kugeza ubu bisa nk’aho nta kipe yo ikomeye mu yandi ari mu kiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda itarayitsinda.

Musanze FC yarayitsinde, Kiyovu irayitsinda, Mukura biba uko ndetse na mukeba wayo w’ibihe byose APR FC biba uko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu byabaye bibi kurushaho ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Gasogi United igitego 1-0.

- Advertisement -

Perezida wa Gasogi United witwa KNC yishongoye kuri Rayon Sports avuga ko ‘utaramukuyeho’ inota ‘agende yihebe.’

Mu yandi magambo, uyu mugabo yashakaga kubwira Rayon Sports ko niba iburiye amanota kuri  Gasogi United nta handi izayakura!

Icyakora haracyari kare ko uyu mugabo yivuga imyato kubera ko hakiri imikino yo kwishyura.

KNC avuga ko no mu mikino yo kwishyura nabwo azayisubira.

Gasogi United ubu iri ku  mwanya wa gatatu inganya amanota na APR FC ndetse  na Rayon Sports zose zifite amanota 28.

Ikinyuranyo kikaba ibitego buri kipe yatsinze.

Association Sportive de Kigali ( AS Kigali) yo ifite amanota 30,  iyanganya na Kiyovu Sports, ariko ikayirusha ibitego birindwi kuko ifite 14.

Abafana ba Rayon Sports bavuga ko ikibazo bafite gikomeye ari umutoza wabo witwa Haringingo Francis.

Bamushinja kudaha ‘moral’ ihagije abakinnyi kandi ngo bisa n’aho abakinnyi batakimwiyumvamo.

Uyu mutoza yaraye abwiye abanyamakuru ko hari igihe uba uri mu ikipe kandi witwara neza, ariko ukaba wahitamo kuyisezera bitewe n’imikorere mibi umutoza akoreramo.

Haringingo Francis.

Aha ni ho bamwe bahera bavuga ko uyu mutoza n’ubwo umusaruro abakunzi ba Rayon bavuga ko ari mubi, ariko nawe ashobora kuba hari byinshi bimubangamira mu kazi ke.

Bivugwa ko hari ikipe yo muri Tanzania yitegura kuzajyamo.

Hari umufana witwa Gatera wabwiye Taarifa ko hari ikindi kibazo cy’imvune z’abakinnyi.

Ku rundi ruhande, uyu mufana avuga ko hakiri amahirwe y’uko mu mikino yo kwishyura bashobora kuzisubiraho

Uko bimeze kugeza ubu, Musanze FC yatsinze Rayon 1-0, Etincelles FC iyitsinda 3-2, APR FC iyitsinda 1-0, Kiyovu FC iyitsinda 2-1, Gasogi United iyitsinda 1-0.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version