RDF: Umutwe Udasanzwe Warangije Imyitozo Ya Gikomando i Nasho

I Kuri uyu wa Gatanu, abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda n’abandi bafite amapeti atandukanye bari bamaze amezi 10 mu myitozo ya gikomando barangije  amasomo y’ibanze ‘adasanzwe’ yaberaga mu mashyamba n’ibiyaga biba mu kigo cya gisirikare cy’i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Abasirikare bahahuguriwe ni abo mu mutwe udasanzwe basanzwe bakorera mu kigo cyabo kiba mu Karere ka  Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.

Bayakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.

Ikigo cya gisirikare cya Nasho ni cyo abinjiye mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’abasirikare bato babanza kwigiramo.

- Advertisement -

Urebye nirwo ruganda, muri rusange, rw’ingabo z’u Rwanda.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura niwe wabahaye imidali

Iyo uhaciye uhava umenye ko kuba umusirikare bihuza cyane n’umurongo wo muri Bibiliya uvuga  ibyo ‘kutaba uwawe ngo wigenge.’

Bahakura imyotozo y’ibanze ikura umuntu mu buzima bwa gisivili ikamugira mushya, akaba umusirikare.

Kimwe mu byapa bimanitse mu mashyamba akorerwamo imyitozo i Nasho kirimo amagambo y’Icyongereza avuze ikintu gikomeye mu mitekerereze ya gisirikare.

Ayo magambo agira ati: “ The Only Easy Day Was Yesterday”

Mu Kinyarwanda bivuze ko buri munsi uba ukomeye kurusha uwabanjirije bityo ko umusirikare aba agomba kuba yiteguye gukora icyo byasaba cyose ngo uwo munsi ugende uko abayobozi be babitegetse mu nyungu z’umutekano w’u Rwanda.

Icyakora si i Nasho gusa ingabo z’u Rwanda zitorezwa kuko hari no mu kigo cya Gako, aha hakaba n’ishuri rya gisirikare ritegura abagomba kuba ba ofisiye.

I Nyakinama n’aho haba ishuri wagereranya na Kaminuza yo ku rwego rwo hejuru ryigisha abayobora ingabo ku rwego rwo hejuru bakaziyobora haba mu bigo bya gisirikare, iby’amashuri ya gisirikare ndetse no ku rugamba.

Iyo zimaze kwiga ziragakora…

Ingabo zitorezwa muri Nasho n’ahandi habigenewe

Ingabo z’u Rwanda zifite amateka meza yatumye hari ibihugu ubwabyo bizitabaza ngo zibifashe gutekana.

Ingero zizwi cyane ni Mozambique na Repubulika ya Centrafrique .

Birenga imikoranire hagati y’ibihugu, bikagera ku rwego rw’imikoranire yarwo na UN.

Umuryango w’Abibumbye wakoranye( kandi uracyakorana narwo) n’u Rwanda mu kugarura amahoro aho wasanze rwatangamo umusanzu.

Ibikorwa byazo bishimwa n’abayobozi benshi baba mu rwego rwa Politiki n’urw’umutekano.

Iri shimwe rihabwa kandi na Polisi y’u Rwanda kuko itajya isigana n’ingabo z’u Rwanda iyo rwitabajwe mu kubungabungira amahoro ibihugu.

Bamaze amezi 10 bigishirizwa i Nasho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version