Abacuruza N’Abakwiza Urumogi Mu Rwanda Bakomeje Gufatwa

Polisi ifatanyije n’abaturage yaraye ifatiye i Rubavu urumogi rufungiye mu dupfunyika 6,000 bivugwa ko rwari ruvuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Rwafatiwe mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Mu gihe kitageze ku Cyumweru kimwe, mu Murenge wa Kanjongo n’aho hafatiwe ibilo 270 by’urumogi rwari rwambukijwe Ikiyaga cya Kivu rwoherejwe i Kigali ariko rukabanza guca i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Mu gihe gito cyabanjirije ifatwa ry’uru rumogi, hari urundi rwari rwafatiwe mu Turere twa Gakenke na Rulindo abari barufite bararuhishe.

Mu gihe kitageze ku mezi abiri, Polisi imaze gufata hafi ibilo 500 by’urumogi bivugwa ko ruva mu bihugu bituranye n’u Rwanda bikaza kurugurishwamo.

- Advertisement -

N’ubwo Polisi ikora uko ishoboye ifatanyije n’abaturage ngo bafate kiriya kiyobyabwenge, uko bigaragara abaruzana mu Rwanda bashobora kuba barabonye ko ari isoko ryiza ryarwo.

Ikindi ni uko bashobora kuba barabonye ko hari ibice byo ku mupaka warwo bitanga icyuho cy’uko rwakwinjira bitagoranye, hanyuma Polisi igasigarana akazi ko kurufata ariko rwarangije kwinjira.

Biranashoboka cyane ko irufata hari urwo bamwe bamaze kunywa cyangwa guhisha.

Uko bigaragara, birasa n’aho intambara yo kurwanya urumogi ari ndende hagati ya Polisi n’abaruzana mu Rwanda, abarukwiza ndetse n’abarunywa.

Ku byerekeye uruherutse gufatirwa mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage avuga ko abantu babiri barufatanywe ari Ndayambaje Theoneste w’ imyaka 46 y’amavuko na Irankunda Samson w’imyaka 24.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Giramata  ku manywa y’ihangu  saa saba n’igice.

Ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryahawe amakuru ko Ndayambaje ari umumotari ukorana n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge mu kubitunda akabafasha no kubikwirakwiza mu bakiliya. Kuri uwo munsi akaba yari atwaye uwitwa Irankunda wari ufite umufuka urimo udupfunyika ibihumbi 6 tw’urumogi.”

Irankunda akimara gufatwa yabwiye abashinzwe umutekano ko ruriya rumogi  yarukuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yambukira muri uwo murenge wa Kabuhanga.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe Hakizimana agishakishwa kugira ngo nawe afatwe ashyikirizwe ubutabera.

Kuba amategeko y’u Rwanda avuga urumogi ari ikiyobyabwenge gikomeye, bivuze ko imbaraga zo gukumira ko kinjira mu Rwanda zagombye kongerwa.

Gufata abarwinjiza ni byiza ariko gukumira ko rwinjira byaba byiza kurusha ho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version