Abacuruza ‘Occasion’ bararye bari menge

Polisi y’u Rwanda yaraye iburiye abacuruza ibikoresho byakoze(occasion) basabwe kujya bashishoza kuko hari ubwo bagura bakanagurisha ibikoresho byakozwe kandi ari ibyibano.

Hari mu  kiganiro nyunguranabitekerezo n’abakora ibikoresho byakoreshejwe  bakorera  mu bice bitandukanye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Iyi nama izanahuza n’abakorera mu tundi turere nka Gasabo na Kicukiro.

Inama  yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yari iyobowe na Commissioner of Police(CP) George Rumanzi, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange.

Yari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police(ACP) Felly Bahizi Rutagerura, hari n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha, Assistant Commissioner of Police(ACP) Toussaint Muzezayo.

- Kwmamaza -

CP Rumanzi yabagaragarije  ko muri iki gihe mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara ubujura bw’abantu biba ibikoresho mu ngo z’abaturage cyangwa rimwe na rimwe bakabyiba mu maduka.

Byiganjemo za televiziyo za rutura(Flat screen),mudasobwa ngendanwa(Laptops), amatelefoni na za frigo.

CP Rumanzi yavuze ko mu iperereza  rikorwa kuri ubwo bujura ryagaragaye ko abiba ibyo bintu babizanira bariya bacuruzi bakabibagurira ku mafaranga make.

Yabibukije ko ibi ari ubufatanyacyaha mu bujura, abasaba kujya babyitondera.

Ati: “Hari abantu dufata bibye ibintu mu baturage byiganjemo biriya by’ikoranabuhanga bakabibazanira mukabigura. Ni ubufatanyacyaha, mujye mubabaza aho byaturutse, mumenye uwo muntu ubizanye umwirondoro we muwandike, mumenye aho akorera, aho yaturutse kugira ngo nubifatanwa uzamugaragaze akurikiranwe.”

Yatanze umuburo ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira ko abaturarwanda bakomeza gutaka bavuga ko barimo kwibwa imitungo yabo ndetse bamwe bakahakomerekera abandi bakahaburira ubuzima kubera abo bajura. Yasabye abo bacuruzi gufatanya na Polisi bakarwanya ubwo bujura.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felly Bahizi Rutagerura  yagaragarije abari bitabiriye inama ko abajura barimo kwibasira abanyamahanga baba mu Rwanda bagamije kwangiza isura y’u Rwanda. Yavuze ko abagura biriya bijurano aribo babi kuko bababera isoko bagakomeza kwiba.

Ati: “Bariya bajura bariba abantu bose ariko cyane cyane abanyamahanga kuko bo baba barabwiwe ko mu Rwanda hari umutekano usesuye ugasanga nta bwirizi na buto bakoreye imitungo yabo. Mwebwe rero turabasaba kugira ubunyangamugayo no gukunda Igihugu mukajya mugaragaza bariya babazanira ibintu ngo mubigure. Ababigura nibo babi kuko nibo soko ryabo, abajura badafite ababigura babireka.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 84 ivuga ko Umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Imwe mu nama ACP Rutagerura yagiriye abitabiriye inama ni uko bakwibumbira mu makoperative  kuko bizabafasha guca akajagari bakagira amategeko abahuza kandi bakarushaho kumenyana bityo bakajya babasha gufata abajura babinjiramo.

Abitabiriye ibiganiro bishimiye inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda bavuga ko iyi nama yari ikenewe. Bavuze ko ibyo Polisi ivuga ari ukuri kuko bamwe muri bo bajya bagura ibyibano bazaniwe n’abajura.

Uwitwa Tandimwebwa Danallo akorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aho bita ku iposita, akora ibikoresho by’ikoranabuhanga byapfuye.

Yagize ati” Icya mbere tugiye kurushaho gukorana na Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu guhana amakuru kugira ngo umuntu uje kugurisha ikintu kitari icye afatwe akurikiranwe.”

Havugimana Narcisse akorera ahitwa Kazi ni Kazi mu Karere ka Nyarugenge acuruza ibikoresho byakoze, yashimye kuba Polisi yabanje guhuza abacuruza ibikoresho byakoze. Yavuze ko igitekerezo cyo kwibumbira mu makoperative ari ingenzi mu kurwanya abajura bagenda bagurisha ibikoresho byakoze by’ibyibano.

Ari Havugimana na Tandimweba baremera ko hari bamwe muri bagenzi babo bajyaga bagura ibikoresho byibwe ndetse nyuma bakaza kubifatanwa umujura yagiye.

Bavuga ko hari bimwe mu bikoresho byoroshye gutahura ko uje kubigurisha atari ibye nka Telefoni na za mudasobwa kubera amakuru aba arimo.

Bavuga ko nk’umuntu uzajya uzana Televiziyo, Radio, Frigo n’ibindi bitagaragaza amakuru bazajya babanza kubaza uwabizanye inyemezabwishyu yabiguriyeho utayifite bamwake imyirondoro ye yose kugze ku mudugudu atuyemo.

Kuva muri Werurwe 2021 kugeza muri Gicurasi mu Mujyi wa Kigali hamaze kwibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga 774.

Byiganjemo amatelefoni, mudasobwa na Televiziyo za rutura.

Akarere ka Gasabo kaza ku isonga kuko muri ayo mezi atatu hamaze kwibwa ibintu 387, hakurikiraho Akarere ka Nyarugenge kibwe ibintu 214 naho Akarere ka Kicukiro kibwe ibintu 173.

Ni inama yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version