Ikibuga Cya Golf Cyatwaye Akayabo Cyangijwe Kitarakoreshwa

Abari banyotewe no gukinira Golf ku bibuga kigezweho mu Mujyi wa Kigali bashobora gutegereza kurusha uko byari byitezwe, nyuma y’uko cyangijwe n’imiti yatewemo, ubwatsi bwari butoshye bukuma.

Iki kibuga cyahoze ari gito, ariko guhera muri Kanama 2019 cyatangiye kwagurwa n’ikigo Grégori International cyo mu Bufaransa, kiratunganywa ku buryo mbere cyari kigizwe n’imyobo 9 ariko ubu kigizwe na 18. Ni ishoramari ryubatswe kuri hegitari 65.

Magingo aya igice kinini cy’ubwatsi bw’iki kibuga cya Golf cyatwaye hafi miliyoni $11 – ni miliyari zisaga 10 Frw – bwarumye. Bishobora kuzafata igihe ngo bwongere kumera nk’uko bwahoze.

Ibi byose byatangiye ubwo mu kugura imiti n’ifumbire bya buriya bwatsi bugize ikibuga, hirengagijwe kamere yabwo n’ubutaka bwateweho, ari nabyo byagombaga kugena ifumbire n’imiti bikenewe. Kigali Golf Club yabitanzeho arenga $70,000.

- Advertisement -

Byaje kugaragara ko umuti n’ifumbire byaguzwe bitajyanye n’ubwatsi. Bigikoreshwa ubwatsi bwahise butangira kuma buhereye hejuru, ku buryo igice kinini cy’ikibuga kimaze kwangirika.

Ntabwo abayobora iki kibuga baramenya icyemezo kigomba gukurikira, gusa igishoboka ni ukurandura ubu bwatsi hagaterwa ubundi cyangwa kurindira bakareba niba bushobora gushibuka.

Mbere yo gukoresha iriya miti n’ifumbire byari byoroshye gukora igerageza ku gice gito cy’ikibuga bakareba umusaruro uvamo, mbere y’uko biterwa mu kibuga cyose bikacyangiza.

Taarifa yamenye ko ubuyobozi bwa Kigali Golf Club bwakoranye ku wa Kabiri ngo burebe icyakorwa mbere y’uko ibintu biba bibi kurushaho.

Hari amakuru ko amasezerano y’ikigo Grégori International cyo mu Bufaransa cyatunganyaga iki kibuga, yahise ahagarikwa. Ni nacyo cyacyubatse.

Ubwatsi bw’iki kibuga bwangijwe butarakoreshwa

Ntabwo iki kibuga kirakira irushanwa na rimwe kuva cyavugururwa ndetse kikagurwa.

Byateganywaga ko kizaganurwa ubwo u Rwanda rwari kuba rwakira inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma bigize Commonwealth, yagombaga kuba muri uku kwezi. Yaje kwimurwa kubera izamuka ry’ubwandu bwa COVID-19 hirya no hino ku isi.

Bivuze ko iyo idasubikwa, igihugu cyari kugira igisebo gikomeye kubera uburangare bwa rwiyemezamirimo.

Muri Gicurasi Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver ari na we ukurikirana iri shoramari, yatumije inama y’abafatanyabikorwa muri uyu mushinga, asaba raporo igaragaza uko ishoramari rihagaze.

Taarifa yabonye amakuru yizewe ko itsinda ryahawe kubikurikirana rishobora kuba ryararenze ku murongo yatanze.

Bishoboka ko yabeshywe ko ibintu bimeze neza cyangwa nta raporo yigeze ikorwa, kubera ibimenyetso bigaragaza ko umushinga ucunzwe nabi ndetse ko hashobora kuba harabaye inyerezwa ry’umutungo.

Taarifa imaze igihe icukumbura ibijyanye n’icungwa nabi ry’uyu mushinga wose ufite agaciro karenga miliyoni $20, mu minsi mike ikazatangaza byinshi.

Iki kibuga ntabwo kikimeze gutya kubera ko ubwatsi bwumye
Bizafata igihe ngo kiriya kibuga cyongere kumera gutya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version