Abacuruzi B’Abanyarwanda Bakomeje Gutaka Kubura Amadolari

Hari abacuruzi babwiye itangazamakuru ko kubona amadolari bigoye. Iyo urikeneye byihuta cyane ugiye kuriguha ashobora kuguca andi madolari kugira ngo abone inyungu kandi ntuzuyaza kuyamuha kuko uba ubona akazi kawe kagiye gupfa.

Kuri bo iki ni ikibazo kubera ko uba urengejeho kandi ku giciro cyagenwe na Banki nkuru y’u Rwanda.

Hari uwabwiye RBA ko ingaruka ari nyinshi kubera ko arangura ahendwa agacuruza ahomba kubera ko akomeza gucuruza ku giciro gisanzwe kandi we yararanguye ku idolari rya Amerika rimuhenze.

Asaba abantu bafite amadolari kuyarekura, akaboneka kubera ko byafasha ubukungu gukora, abantu bakabona ayo bakoresha.

- Advertisement -

Clément Nyirinkwaya nawe asaba ko byaba byiza amadolari agiye abonekera mu bigo by’imari bakorana nabyo.

Avuga ko ikibazo gihari ari uko ku munsi nta mucuruzi wemerewe kubikuza miliyoni zirenze eshanu z’amafaranga y;u Rwanda.

Ibi rero bikomerera umucuruzi ubikuza buri munsi amafaranga menshi ni ukuvuga ari hagati ya $30,000 na $50,000 kuko batayatanga ako kanya, imbumbe.

Ngo bisaba kuyegeranya ukazaza kuyatorera rimwe.

Nyirinkwaya avuga ko bigoye kubera ko no mu byumba bicuruza amadolari (Forex Bureau, Maison d’echange) n’aho bagenda baguha make make bigakerereza umucuruzi.

Atanga umuti w’uko byazajya bikorerwa muri Banki abacuruzi bafitemo comptes kubera ko uyashatse yajya ayaka bagahita bayohereza kuri compte ye( transfer) bidasabye ko bayakusanya bakayamuha mu ntoki.

Icyo BNR yizeza abacuruzi ku ibura ry’amadolari…

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko bakubye kabiri ikigero cy’amadolari bashyiraga ku isoko.

Avuga ko ibyo bakoze ari ukunganira abacuruza amadolari kubera ko ayo abaturage bakeneraga yari menshi ugereranyije n’ahari.

Ubusanzwe BNR yagurishaga za Banki miliyoni $5 buri cyumweru ariko ubu ngo isigaye igurisha miliyoni $10 buri cyumweru.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa

Rwangombwa avuga ko ibi byatumye n’umuvuduko wo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda nawo ugabanuka kandi ngo iryo gabanuka baribona mu mibare.

Avuga ko  mu mwaka wa 2024 abacuruzi bashaka amadolari menshi bazayabona, ibintu bitandukanye n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023.

Ikindi kintu John Rwangombwa avuga ko cyatumye agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gatakara ni uko ibyo rutumiza hanze byakomeje kwiyongera ugereranyije n’ibyo rwohereza yo.

Ati: “Mu gice kimwe kijyendanye n’ubuhahirane n’amahanga, iyo urebye ibyo twohereje mu mahanga mu mwaka wose wa 2023 usanga byarazamutseho 1.7% gusa kandi ibyo dutumiza byarazamutseho 6.8%. Ibyo byatumye icyuho kiri hagati y’ibyo twohereza mu mahanga n’ibyo dutumiza yo kizamukaho 10% bityo rero bigira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha hano mu gihugu.”

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko icyo cyuho cyazamutse iyo ugihuje no kuba idolari ($) ryarakomeje gutumbagira ku mafaranga mpuzamahanga yose, byatumye ifaranga ry’u Rwanda( Frw) rita agaciro kuri 18.05% mu mwaka wa 2023.

Icyakora ngo ibi biragenda bigabanuka ukurikije uko imibare ibyerekana kugeza ubu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version