Burera: Amazi Yanduye Ava Mu Kigo Cy’Amashuri Arashyira Ubuzima Bw’Abagituriye Mu Kaga

Abaturiye Ishuri ryisumbuye rya ES  Gahunga T.S.S ADEPR  riri mu Murenge wa Gahunga,  Akarere ka Burera, basaba inzego guhagurukira ikibazo cy’amazi yanduye ava muri iki kigo akaza anuka kandi akareka hafi y’ingo zabo. Bafite impungenge ko azabatera indwara cyane cyane iz’umwanda cyangwa malariya.

Umwe muri abo baturage avuga ko iyo ugeze inyuma y’inyubako z’ayo mashuri uhasanga amazi mabi anuka avanze n’ibyondo.

Yariretse ahantu hatandukanye mu mirima y’iryo shuri kandi hafi y’aho hakaba hatuye abaturage; ari nabo basaba ko ibi biziba byacukurirwa umwobo wihariye, ugapfundikirwa, bakaruhuka uwo munuko.

Uwo muturage avuga ko umunuko uzamuka ukabasanga no mu nzu aho bari kurira bigatuma barya badatuje.

- Advertisement -
Aya mazi arareka agashyira ubuzima bw’abaturiye iri shuri mu kaga

Undi yabwiye UMUSEKE ati: “ Hari abana baha ibiraka byo kuvoma amazi yo kubumba amatafari bakanga gutanga ayabo mafaranga bakajya kudaha ibyo binuko by’amazi, mbese bo indwara bakuramo si ikibazo?”

Avuga ko bikwiye ko abo muri kiriya kigo bakemura iki kibazo kubera ko n’ubundi ari bisanzwe biri muri gahunda za Leta ko ibinogo birekamo amazi bisibwa.

Umuyobozi w’iri shuri rya ES Gahunga T.S.S ADEPR, Bukuba Cyriaque ,yemeza ko bagiye gusuzuma iby’iki kibazo ngo kuko aribwo bakibimenya, bacukure ibyobo biyafata icyo kibazo gikemuke.

Yagize ati: “ Iby’icyo kibazo nibwo nkibimenya, ariko abo baturage mubatubwirire ko tugikemura tugiye gucukura ibyobo biyafata, turabikemura byose bigende neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Théophile Mwanangu, avuga ko basaba ubuyobozi bw’iri shuri gucukura ibyobo byubakiye kandi bipfundikiye byujuje ubuziranenge kugira ngo bifate aya mazi.

Mwanangu yagize ati: “ Turabasaba gusiba ibyo bizenga hanyuma bacukure ikindi cyobo bacyubakire n’amatafari ahiye na béton bagipfundikire kuko bafite ubutaka bunini. Nta mpamvu yo gukora ibintu bitujuje ubuziranenge ndetse no mu cyumweru gitaha tuzabasura turebe ko byarangiye”.

Théophile Mwanangu(Ifoto@The New Times)

Aya mazi mabi aturuka inyuma y’amashuri ahagana ku nyubako z’ubwiherero n’amacumbi by’abanyeshuri.

Ariko si aha gusa kuko hari n’andi aturuka mu bikoni by’iryo shuri agatembera mu gice cyegereye imirima y’ishuri iri ku muhanda wa kaburimbo.

Aya ateza umwanda ku buryo uhanyuze abibona ko hakeneye gukorerwa isuku, ari nayo mpamvu basaba ko yacukurirwa ibyobo biyafata.

Akarere ka Burera kuri mu turere dufite abaturage bagaragaweho indwara ziterwa n’umwanda.

Mu minsi yashize, hari bamwe babwiye itangazamakuru ko baretse gufumbiza umusarane w’abantu kuko ngo bamenye ko bitera indwara n’ubwo byose byongera umusaruro.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, gikangurira abantu kugira isuku mu byo barya, ibyo bambara n’aho baba kugira ngo bagire ubuzima bwiza, burambye.

Burera: Bemeza Ko Baretse Gufumbiza Ifumbire Y’Umusarane W’Abantu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version