Abacuruzi B’Abanyarwanda Barashaka Kohereza Byinshi Muri Saudi Arabia

Muri iyi minsi hari ibiganiro biri hagati y’u Rwanda na Saudi Arabia bigamije kureba uko iki gihugu cyakwemerera Abanyarwanda kohereza ibicuruzwa byinshi ku isoko ry’aho.

Abayobozi ba Saudi Arabia bari kugirana ibiganiro n’abayobozi b’Abanyarwanda bayobowe na Ambasaderi Emmanuel Hategeka.

Hategeka asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Ibiganiro hagati y’impande zombi bibaye mu gihe muri kiriya gihugu hari kubera imurukagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi bise Saudi Agriculture Expo2022  rikaba riri kubera  ahitwa  the Riyadh International Convention & Exhibition Center.

- Advertisement -

Abacuruzi b’Abanyarwanda barateganya kuzajya bohereza muri Saudi Arabia ibihingwa nk’ikawa, icyayi, imbuto, imboga ndetse n’indabo.

Kugeza ubu hari ibigo umunani by’abacuruzi b’Abanyarwanda biri kureba ko byakizuza ibisabwa byose ngo bitangire kohereza ibicuruzwa byinshi muri Saudi Arabia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version