Hirya no hino mu Rwanda hari abacuruzi bishyuza Ikigo cy’imisoro n’amahoro umwenda wa Miliyari Frw 32. Ni umwenda ukomoka ku musoro wa TVA ufatirwa ku kiranguzo cyabo.
Bisanzwe bimenyerewe ko baba bagomba kuyasubizwa mu gihe kitarengeje amezi atatu(3) uhereye igihe bawumenyekanishirije.
Muri bo harimo n’abanyenganda n’abatumiza hanze ibicuruzwa bitandukanye.
Babwiye RBA ko ibyo Rwanda Revenue yabakoreye byabadindirije ubucuruzi bitewe n’uko bakoresha amafaranga y’inguzanyo ya Banki kandi baba barayagujije kugira ngo bagure ubucuruzi bwabo.
Ishyirahamwe ry’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, ACGDR, ryandikiye ikigo cy’imisoro n’amahoro rigisaba ko muri iki gihe harimo kurebwa uburyo imisoro yakoroshywa, iki kibazo nacyo cyashakirwa igisubizo.
Mu byifuzo byabo harimo ko mbere y’uko bishyura umusoro bishyuzwa nyuma yo kuwumenyekanisha, bajya bahera kuri uwo mwenda Rwanda Revenue ibarimo ikanabaha inyungu ya buri kwezi ya 12% by’umwenda.
Umuyobozi w’iri shyirahamwe ACDGR, Janvier Birahagwa avuga ko hari n’ubundi buryo ikibazo ‘cyakemurwamo.’
Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’Abadepite, Prof. Munyaneza Omar atanga icyizere ko iki kibazo kizakemuka.
Ayo mafaranga ya TVA bishyuza ahwanye na 18% by’ikiranguzo afatirwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro, 12% asigara muri icyo kigo naho 88% akoherezwa mu isanduku ya Leta bigatuma hagaragara icyuho cyagomba gusubizwa abacuruzi.
Komiseri Mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ko ari ikibazo kigiye kwitabwaho.
Guhera muri Nyakanga 2018, Leta yafashe icyemezo cyo kuzamura ikigero cy’amafaranga ya TVA afatirwa kiva ku 10% kigera kuri 12%.
Mu ntangiriro za Gashyantare, 2019, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyavuze ko cyari kikibereyemo abacuruzi umwenda usanga Miliyari Frw 45 ariko kiza kubishyura izirenga Miliyari Frw 15 hasigara umwenda wa Miriyari 30 icyo gihe ari nawo bari kwishyuza muri iki gihe.