Abacuruzi Bashyiriweho Uburyo ‘Bwihariye’ Bwo Gukoresha Irembo

Irembo ni uburyo bwa Leta bwo kugeza serivisi ku baturage bakoresheje ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, ku bufatanye na IREMBO  babwiye abacuruzi ko bashyiriweho uburyo bwo gusora, kwandikisha ubucuruzi n’ibindi bakenera, bakabikora binyuze mu kigo One Stop Center gishamikiye kuri RDB.

Jean-Guy Afrika uyobora RDB avuga ko intego y’iyi mikorere ari uguha abacuruzi uburyo buboneye bwo gukorana na Leta mu kwishyura imisoro cyangwa gukora ibindi basabwa, bakabikoresha ikoranabuhanga.

Yabwiye abitabiriye iyo nama yahuje abacuruzi bakomeye n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi yitwa CEO FORUM ko batumijwe ngo baganire na RDB ku byanozwa mu mikoranire, buri ruhande rumenye icyo urundi rwifuza.

Avuga kandi ko iyo mikoranire ije hashize igihe gito Leta ishyizeho imisoro ivuguruye.

- Kwmamaza -
Jean-Guy Afrika uyobora RDB

Ati: “Duhuye hashize igihe gito Guverinoma itangije imisoro ivuguruye, bikaba bije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira gahunda zose mu ikoranabuhanga”.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imisoro muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Abel Ndagano avuga ko u Rwanda rufite icyerekezo cyo kwigira mu rwego rw’ubukungu.

Avuga ko hari ibintu byari byarasonewe imisoro cyane cyane iby’ikoranabuhanga ariko ubu bigomba gusora.

Ndagano kandi yavuze ko hari imisoro ku modoka zidakoresha amashanyarazi n’undi ureba imikino y’amahirwe n’indi.

Ikindi ni uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo byose rizakorwa mu byiciro.

Umunyemari Denis Karera yongeye gusaba RDB n’abandi bakorana nayo kunoza iyo mikorere kugira ngo n’abashaka ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi babibonr byihutishijwe ntibikomeze gufata iminsi.

Ati: ” Hari ubwo dushaka icyangombwa bakatubwira ngo ababishinzwe bagiye kuri terrain. Bikwiye guhuzwa ntibikomeze gufata igihe kirekire”.

Umuyobozi wa RDB yasubije ko ‘koko’ hari icyo kibazo ariko ko byose biri kunozwa, gusa akemeza ko hari icyakozwe mu guhuza byinshi ngo gahunda zose zishyirwe muri One Stop Center kandi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Afrika ati: ” Ibyo biri mu by’ibanze ikigo nyoboye kiri gukora ariko nababwira ko bitoroshye kuko gushyira ibyo byose hamwe kandi bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ari umukoro usaba igihe”.

Ikindi RDB ivuga, ni uko iri hafi gushyiraho ikoranabuhanga rizafasha mu gusubiza vuba kandi neza abayigana barimo n’abacuruzi, binyuze mu buryo bwose baba bakoresheje.

Icyo umunyemari azasaba cyose akoresheje emails, WhatsApp cyangwa ubundi buryo azajya asubizwa vuba nk’uko Afrika abyemeza.

Abel Ndagano wo muri MINECOFIN yibukije abacuruzi ko imisoro ishyirwaho ariko Politiki yo kuyishyuza igashyirwa mu bikorwa gahoro gahoro.

Nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo iby’imisoro ivuguruwe yateranye muri Gashyantare, 2025 yemerejwemo imisoro Abel Ndagano yagarutseho, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa yabwiye itangazamakuru ko abikorera ku giti cyabo n’abandi bazasobanurirwa ibyayo gahoro gahoro.

Intego yayo, nk’uko Murangwa yabivuze, ni ukugira ngo u Rwanda rwihaze mu mari rukeneye ngo rushyire mu bikorwa imishinga yarwo rutarambirije ku nkunga z’abandi.

Guverinoma y’u Rwanda ishaka ko amafaranga yo gushora mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’iterambere rirambye azava mu mafaranga y’abarutuye.

Iyo gahunda bayita National Strategies for Transformation 2, NST 2.

Abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bitabiriye iyi nama
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto