Abadepite Barashaka Ko Hashyirwaho Itegeko Rigenga Ibimina

Nyuma yo gutora itegeko rigenga ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa n’ababyizeye, Abadepite barashaka ko imikorere y’ibimina ijya mu itegeko mu rwego rwo gukumira amakimbirane abigaragaramo no kumenya uko yakemurwa.

Depite Uwineza Beline wateguye uyu mushinga yaraye abwiye bagenzi be bagize Umutwe w’Abadepite ko ibimina byiyongereye hirya no hino mu Rwanda, ibyinshi bikabamo abakora ubuhinzi n’ubworozi.

Avuga ko ibimina ari uburyo Abanyarwanda bakoresha bizigamira cyangwa bagurizanya, ariko agasaba ko ibi nabyo byagira amategeko abigenga.

Kuri we kuba nta mategeko agenga imikorere y’ibimina ni icyuho giha amakimbirane urwaho bityo akavuga ko byaba bihuje n’ubwenge haramutse habayeho amategeko abigenga.

Yagize ati: “ Muri ibyo bibazo harimo ubwambuzi bwa bamwe mu bagurizwa amafaranga n’ibyo bimina cyangwa abatubahiriza gahunda abagize ikimina bagiranye bigatuma ikigamijwe n’abagize ikimina kitagerwaho, bikanakurura amakimbirane hagati y’ababigize”.

Mugenzi we witwa Depite Izabiriza Marie Médiatrice avuga ko indi ngingo ituma ibimina bikwiye kongererwa imbaraga ari uko ababiyobora badafite ubumenyi buhagije mu micungire y’amatsinda y’ibimina.

Avuga ko niyo iryo tegeko ryatorwa, ari ngombwa ko abayobora ibimina bahabwa ubumenyi mu gucunga umutungo rusange no kumenya kubanisha ba nyiri amafaranga.

Undi Mudepite witwa Uwineza avuga ko ubwo yaganiraga n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye n’imikorere y’urwego rw’imari mu Rwanda bamubwiye ko bashyigikiye ko abayobora ibimina bahugurwa ku micungire yabyo.

Ati: “Mu bikwiye kuba byajya muri iri teka ari na byo twanaganiriye harimo ikijyanye no kumenya ibi bimina, kumenya aho biherereye n’ababigize ndetse n’imari bibitse kandi ntibigarukire aho gusa ahubwo hakabaho n’ikintu cyo kongerera ubushobozi ababigize”.

Abadepite bavuga ko itegeko risimbura itegeko No 072/2021 ryo ku wa 05 Ugushyingo 2021 rigenga ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa ‘ritagaragaramo’ ibimina nyamara abantu babinyuzamo amafaranga menshi bizigama.

Icyakora ubu impinduka zari kurikorwamo zigaragara mu ngingo ya mbere ivuga icyo rigamije, zerekana ko hiyongereyemo kugenga imiterere n’imikorere y’ibimina.

Hongewemo ingingo ya 104 iha ububasha iteka rya Minisitiri ufite Imari mu nshingano ububasha bwo kugena imikorere y’ibimina.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2021 ibimina byabarizwagamo Abanyarwanda miliyoni ebyiri bizigamiye hafi miliyari Frw 49 kandi abarenga 70% bari abagore.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko mu bimina birenga ibihumbi 90 bibarizwa mu Rwanda, ibigera ku bihumbi bibiri bikoresha ikoranabuhanga.

Itegeko rigenga amakoperative riherutse gutorwa riteganya ko ikimina gishobora kuba umunyamuryango wa Koperative.

Umushinga wemerejwe ishingiro ndetse uhita unatorwa utanyuze muri komisiyo, itegeko ritorwa n’Abadepite 66, nta waryanze, nta wifashe ndetse nta mfabusa yabonetsemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version