Kagame Yagaragaje Ibintu Bine Inteko Zishinga Amategeko Za Afurika Zikwiye Kwitaho

Perezida Paul Kagame yasabye Inteko zishinga amategeko za Afurika guha ubwihutirwe imishinga y’amategeko ijyanye n’icyerekezo ifite, mu kuyifasha kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ihura nabyo.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yatangizaga inama ya 17 y’abayobozi b’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize Commonwealth byo mu karere ka Afurika, muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, inteko zishinga amategeko zatanze umusanzu mu guhangana nacyo haba mu gukusanya ubushobozi, ubukagurambaga n’ibindi bikenewe.

Yavuze ko mu rugendo rwo kuzahura ibikorwa, Inteko zikwiye kuguma ku ruhembe rwo kubaka ubudahungabana bwa Afurika ku bibazo byose bishobora kuzaza, birimo iby’ubuzima. Yatanze ibitekerezo bine ku cyo abona cyakorwa.

- Advertisement -

Icya mbere, yavuze ko Inteko zishinga amategeko z’ibihugu zikwiye kwemeza amasezerano ashyiraho ikigo nyafurika gishinzwe imiti (African Medicines Agency), ubu yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Ni amasezerano akomeye azatuma habaho uburyo bwo gutuma inkingo n’imiti muri Afurika biba bifite umwimerere wo hejuru kandi akaba ariho bikorerwa.”

Ni cyo kigo kizaba gifite ububasha bw’ubugenzuzi mu bijyanye n’imiti ku rwego rw’umugabane.

Icya kabiri, Kagame yavuze ko abashingamategeko bakwiye kuba imbaraga zikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) n’amasezerano ya Paris ajyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni ibikorwa byombi ngo bikeneye amategeko yihariye azatuma bishyirwa mu bikorwa.

Icya gatatu yavuze gikenewe ni ukwita ku mategeko akenewe mu kwihutisha impinduramatwara mu ikoranabuhanga, kandi bigahabwa ubwihutirwe.

Yakomeje ati “Icya nyuma, kugena ingengo y’imari bikwiye kuganisha ku igerwaho ry’intego zigamije iterambere rirambye n’icyerekezo 2063. Ni nako bikwiye kugenda by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, aho usanga hacyiringirwa cyane inkunga zituruka hanze.”

“Iki cyorezo cyagaragaje intege nke za Afurika ndetse gisubiza inyuma ibyiza byinshi twari tumaze kugeraho. Afurika ntabwo iri yonyine muri icyo kibazo ariko dushobora guhangana nabyo mu buryo buciriritse ugereranyije n’abandi. Rero dukwiye gukorera hamwe kugira ngo tubashe gusubira ku murongo kandi tukumva ko byihutirwa.”

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye inama, abasaba gusangira ubumenyi n’ubushobozi kuko binyuze mu gufatanya ari bwo imbaraga za buri muntu zirushaho gutanga umusaruro.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Kenya akaba na Perezida w’Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko zigize Commonwealth mu karere ka Afurika, Justin Muturi, yashimye abitabiriye iyi nama kuko bumva inshingano bategerejweho.

Yashimangiye ko COVID-19 yagaragaje ubushobozi buke ku ruhande rwa guverinoma za Afurika mu bijyanye no guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Byongeye, ngo uracyasanga amafaranga ashorwa mu nzego z’ubuzima ari munsi ya 15% by’ingengo y’imari ya buri mwaka, bitandukanye n’uko byemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu bigize Ubumwe bwa Afurika i Abuja mu 2001.

Ibyo ngo byatumye icyorezo kimaze gukara maze ubukungu bugahungabana, ibihugu bigenda bifata nk’amafaranga yagenewe kwihaza mu biribwa, uburezi, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi, akajyanwa mu guhangana na COVID-19.

Ibyo byose ngo byasubije inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu nzego zimwe zijyanye n’intego zigamije iterambere rirambye (SDGs).

Afurika kandi ngo yarushijeho kugorwa n’ihungabana ry’ingendo kimwe no gutinda kubona inkingo za COVID-19.

Muturi yakomeje ati “Ibyo ni ibigaragaza aho twisanze, ariko ni n’umwanya wo kongera gutekereza uruhare n’umwanya bya Afurika mu ruhando rw’Isi. Nk’abayobozi b’inteko zishinga amategeko ni ngombwa gutora amategeko y’ingenzi no gushyiraho gahunda ku buryo kuzishyira mu bikorwa bizafasha Afurika mu guhangana n’ingorane zihari mu bijyanye n’imibereho myiza, politiki n’ubukungu.”

Yavuze ko kubaka ubudahangarwa bwa Afurika bizayifasha guhangana n’izindi ngorane zaturuka hanze yayo.

Perezida w’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa, yavuze ko inama nk’iyi ari umwanya ukomeye wo guhura nk’abayobozi b’Inteko zishinga amategeko n’abazigize, nk’intumwa za rubanda.

Uyu ngo ni umwanya wo kungurana ibitekerezo banasangire ubunararibonye ku buryo bwo kuzamura imikorere, hagamijwe guhaza ibyifuzo by’abaturage n’ibyo babitezeho.

Ibyo bikajyana no guteza imbere imitekerereze mishya, hagamijwe kurangaza imbere iterambere mu mibereho n’ubukungu by’abaturage.

Iyi nama irimo kubera muri Kigali Convention Centre
Justin Muturi yavuze ko COVID-19 yatumye abayobozi ba Afurika bongera kwikebuka
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abandi bayobozi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version