Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafana Bahagaritswe Ku Bibuga, Amakipe Yose Ategekwa Kwikingiza COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abafana Bahagaritswe Ku Bibuga, Amakipe Yose Ategekwa Kwikingiza COVID-19

admin
Last updated: 19 December 2021 1:42 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko amarushanwa mu mikino itandukanye mu Rwanda azakomeza bijyanye n’amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19, ariko abafana ntibemerewe kujya ku bibuga ndetse abagize amakipe bose bagomba kuba barakingiwe byuzuye.

Ni amabwiriza yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu hashingiwe ku itangazo ry’Ibiro bya Ministiri w’Intebe ryo ku wa 17 Ukuboza 2021.

Avuga ko guhera ku wa 20 Ukuboza 2021, imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato bitegurwa n’ingaga, bizakomeza.

Akomeza ati “Muri ibyo bikorwa nta bafana bemerewe kwinjira aho bibera.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa rivuga ko “abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye uretse abari munsi y’imyaka 18, kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.”

Akomeza ati “Nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino, n’ababahagarariye.”

Ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo, ikabera mu muhezo.

Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga byabaye bihagaritswe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

- Advertisement -

Abitabira ibyo bikorwa kandi basabwe kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo.

Mu gihe cy’imyitozo idasaba ingufu nyinshi nabwo ni ngombwa kwambara neza agapfukamunwa; kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe cyo gukora siporo no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa no kwitwararika mu kubahiriza intera ya metero 2 hagati y’abakora siporo n’imyitozo.

Abantu bagaragaza ibimenyetso birimo inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro no kuribwa umutwe ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima.

Uturere dufite sitade zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo zo hanze ku bantu ku giti cyabo bategeranye, twasabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera, tugena amasaha bemerewe kuyihakorera ndetse tugakurikirana ko ingamba zose zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa.

TAGGED:COVID-19featuredImikinoMunyangaju Aurore Mimosa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakuru b’Ibihugu Bya EAC Bagiye Gufata Icyemezo Ku Busabe Bwa RDC
Next Article Hakozwe ‘Umuti’ Wongerera Abantu Ubudahangarwa Kuri COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?