Abafaransa Bavugaga Ko Baje ‘Gufasha Abahutu Kurwanya Abatutsi’ Bateye Igihugu- Gatabazi

Mu kiganiro yahaye abatabiriye Inteko nyobozi yaguye y’Umuryango FPR –Inkotanyi ku munsi wayo wa kabiri, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko mu myaka ya 1990 yari mukuru kandi ko yiboneye Abafaransa bafasha ingabo za Habyarimana ku rugamba.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko yaganiriye na bamwe muri bariya basirikare bamubwira ko barwana ku ruhande rw’Abahutu  kugira ngo babafashe kurwanya Abatutsi bateye igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 01,Gicurasi, 2021 abitabiriye iriya nama bagejejweho ikiganiro gisobanura ibikubiye muri Raporo yiswe Muse Report ikubiyemo uruhare Leta y’u Bufaransa yari iyobowe na François Mitterand yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iriya raporo yakozwe bisabwe na Leta y’u Rwanda, ikorwa n’abanyamategeko b’Abanyamerika.

- Advertisement -

Yerekanye ko u Bufaransa bwabonaga neza ko hari Jenoside iri gutegurwa, bubirenza ingohe kugeza ubwo ibaye ndetse ntibwanayihagarika.

Hejuru yabyo kandi iriya raporo yerekanye ko bwagize uruhare mu gushakira inzira abari basize bayikoze bagahungira mu cyahoze ari Zaïre.

Min Gatabazi ati: ‘ Biba nari mukuru’

Ku rubuga rwa Twitter rw’Umuryango FPR-Inkotanyi handitse ko Minisitiri Gatabazi yagize ati: “ Mu myaka ya 1990 nabaga i Byumba kandi nari nkuze bihagije k’uburyo niboneye abasirikare b’Abafaransa ku rugamba. Twaraganiraga bakatubwira ko baje kurwana ku ruhande rw’Abahutu kugira ngo birukane Abatutsi bateye igihugu kandi babivugaga ubona nta ngingimira bafite  ku mutima.”

Ikindi Minisitiri Gatabazi yavuze ni uko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari abantu bake, batagombye kurusha imbaraga abazi ukuri kandi ngo nibo benshi.

Avuga abafite ukuri ku byabaye bagomba kugukomeraho, bakakuvuga kandi bakabikora mu buryo bwa gihanga batanga imibare n’ibindi bimenyetso binyomoza ababeshya.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye bikubiye muri iriya raporo hamwe n’iyasohowe n’u Bufaransa yiswe iya Duclert ari uko nta kongera guhakana ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe yakorewe Abatutsi, bityo ko nta yindi yahabaye kandi abantu bagomba kubifata batyo.

Madamu Solina Nyirahabimana nawe yavuze ko ibikubiye muri Muse Report bigomba kwereka Abanyarwanda ko hari ukuri ko kuvugwa, kutagombye gucecekwa kugira ngo bidaha abantu urwaho rwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inama iri kuba ku munsi wayo wa kabiri

Abatanze ikiganiro kuri iyi ngingo barimo Minisitiri Busingye, Minisitiri Solina Nyirahabimana, Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr J. Damascène Bizimana, Sandrine Uwimbabazi  Maziyateke ukora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga na Monique Huss warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ku munsi wa kabiri y’Inteko nyobozi yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 30, Mata, 2021.

Yafunguwe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version