Perezida Ndayishimiye Asanga Umuturage Ari We Nyiri Ububasha

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe abakozi uba buri tariki 01, Gicurasi, 2021 yavuze ko umuturage ari we nyirububasha mu gihugu kuko atora agatanga n’imisoro.

Muri uriya muhango, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuwizihiza bigomba kuba uburyo bwiza bwo kwisuzuma abantu bakareba ibyo bagezeho, ibitarakozwe uko byateganyijwe n’icyakorwa ngo binozwe.

Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko abantu muri rusange bagomba kumenya ko umukoresha wa mbere ari umuturage kuko ariwe ubuzima bw’igihugu bushingiyeho.

Ati: “ Umuturage niwe Mukoresha Mukuru. Iki gihe ni icyo kumenya ko umuturage ari we byose bishingiyeho kuko niwe utanga umusoro uturutse mu cyuya aba yabize.”

- Advertisement -

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi avuga ko abafite ubuyobozi bagomba kubaha umuturage kuko ari we ubahemba binyuze mu misoro atanga.

Kuri we, abayobozi bagomba kwibuka ko ububasha bafite babuhawe n’abaturage babatoye kandi bakaba ari bo basora kugira ngo abo bayobozi bahembwe.

Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abakozi witabiriwe n’abayobozi bakuru b’u Burundi haba mu nzego za Politiki n’iz’umutekano.

Umunsi mpuzamahanga w’abakozi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1889 nyuma  imyigaragambyo yabaye muri 1886  yasabaga ko abakozi bajya bakora amasaha umunani, aho kuba amasaha 15 ku munsi.

Kuva icyo gihe byemejwe ko umukozi agomba gukora amasaha umunani arenzeho akayahemberwa ku ruhande atabariwe mu mushahara asanganywe.

Abaturage bari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abakozi
Abasirikare n’abapolisi bakuru bari baje muri uyu muhango
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version