Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafaransa Mu Mugambi Wo Kwica Perezida Wa Madagascar
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abafaransa Mu Mugambi Wo Kwica Perezida Wa Madagascar

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 July 2021 7:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bukuru bwa Madagascar bwemeza ko hari Abafaransa babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gucura no gushyira mu bikorwa umugambio wo kwica Perezida wa kiriya gihugu ariko waburijweho.

Abo  Bafaransa ni  Paul Rafanoharana, uyu ni Umunya Madagascar ukomoka ku Bafaransa hamwe na  Philippe François, uyu akaba UImufaransa kamere.

Bombi bafashwe ku wa Gatatu tariki 21, Nyakanga, 2021 nyuma y’iperereza ryakozwe na Polisi n’izindi nzego z’ubugenzacyaha.

Bafunganywe n’abagore babo.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Madagascar avuga ko bariya Bafaransa  hamwe n’ibindi byitso byabo, bari bafite umugambi wo kwica abayobozi bakuru barimo Perezida Andry Rajoenina na Komiseri mukuru wa Polisi.

Abo bagabo batawe muri yombi basanzwe ari abasirikare bigiye mu ishuri rya gisirikare ryitwa L’école de Saint-Cyr.

RFI ivuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi, bariya bagabo batarahura n’abazabunganira mu mategeko, ikindi ngo ni uko n’abavandimwe babiri ba bariya bagabo nabo batawe muri yombi.

Ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bwa Repubulika ya Madagascar buvuga ko mu isaka bwakoze , bwasanganye bariya bagabo intwaro.

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Madagascar witwa Patrick Rajoelina avuga ko muri iki gihe ubwoba ari bwinshi mu batuye kiriya gihugu.

Perezida wa Madagascar Andrei Rajoelina

Yagize ati: “ Abaturage bacu bakutse umutima. Byonyine kumenya ko hari abantu bashakaga guhitana Umukuru w’Igihugu cyabo, byarabahungabanyije. Ikirushijeho gutera ubwoba ni uko bamenye ko abanyamahanga aribo bari inyuma y’uyu mugambi.”

Patrick Rajoelina avuga ko muri Madagascar ibibazo abantu bibaza ari byinshi, birimo kumenya uwari bwungukire mu iyicwa rya Perezida wabo, niba ari itsinda rito ry’abafashwe n’abandi bagishakishwa cyangwa niba hari igihugu cyangwa ibihugu byari bube bigeze ku mugambi wabyo.

Kwibaza ibi bibazo bifite ishingiro kubera ko mu minsi ishize hari Abakuru b’ibihugu bishwe abandi bararusimbuka.

Abo barimo uwa Haïti wishwe n’abacanshuro bo muri Colombia, Perezida wa Mali wari igiye guterwa icyuma yagiye mu musigiti Imana igakinga akaboko n’uwa Tchad bivugwa yishwe n’amasasu yarashwe n’abarwanyi ubwo yari yagiye gutera akanyabugabo ingabo ze aho zari ziri ku rugamba.

Ba bagabo twavuze haruguru bavugwaho kuba ku isonga mu bashakaga kwica Perezida wa Madagascar bafashwe mu bihe bitandukanye.

Paul Rafanoharana yafashwe n’abagabo 10, ubwo umwe muri bo yamutumiraga ngo baganirire muri imwe muri Hoteli zo mu murwa mukuru Antananarivo, n’aho Philippe François we afatirwa ku kibuga cy’indege yitegura kujya mu Bufaransa.

Kugeza ubu abantu batandatu nibo bamaze gutabwa muri yombi.

Umwe ni Umufaransa kamere, babiri bafite ubwenegihugu bibiri n’abanya Madagascari kamere batatu.

Umufaransa w’Umucanshuro aheruka gufatirwa muri Centrafrique…

Umufaransa witwa Quignolot Rémy Juan akurikiranyweho gutoza abarwanyi ba François Bozizé

Mu gitondo cyo wa Mbere tariki 10, Gicurasi, 2021, i Bangui muri Centrafrique hafatiwe Umufaransa  witwa Quignolot Rémy  Juan akurikiranyweho gutoza abarwanyi ba François Bozizé umaze iminsi yarazengereje ubutegetsi bw’i Banqui.

Bozizé nawe yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Archange Touadera wari umaze igihe gito atsinze Amatora y’Umukuru w’igihugu.

Uriya Mufaransa wafashwe  bivugwa ko yari umwe muri ba maneko b’u Bufaransa, kandi ngo muri 2013 nabwo yagize uruhare mu guhirika Bozizé.

Ubwo Polisi ya Centrafrique yamufatiraga aho yamusanze, yamusatse imusangana ibikoresho byinshi bya gisirikare.

TAGGED:AbafaransaBufaransaColombiafeaturedHaitiKwicaMaliPerezidaTchad
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Kigali Harongera Gufatwa Ibipimo Bya COVID-19 Mu Buryo Bwagutse
Next Article Dufashe Abakobwa Kubona Ikoranabuhanga Mu Myigire Y’Iki Gihe Cya COVID-Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?