Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafitiye Leta Imisoro Bayishyure Hakibona- Rwanda Revenue Authority
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abafitiye Leta Imisoro Bayishyure Hakibona- Rwanda Revenue Authority

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2022 3:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kirasaba abasoreshwa kwishyura avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu kandi bakabikora mu gihe cyagenwe.

Ngo ntibagomba gutegereza ‘ifirimbi ya nyuma.’

Mu ntangiriro za Gicurasi, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyari cyasohoye itangazo ryibutsa abasora ko igikorwa cyo kumenyekanisha no kwishyura avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu gikorwa mu gihe cy’amezi atatu, kikaba kigomba kuba cyarangiye hagati ya Mata na Kamena 2022.

Ikigo cy’u Rwanda cy’imisoro n’amahoro kivuga ko italiki ntarengwa yo kuba ibi byarangiye ari taliki 30, Kamena, 2022.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko kuba cyibutsa abasora kurangiza inshingano zabo hakiri kare, ari ukugira ngo uwacyenera ubufasha abuhabwe mu buryo bwihuse kandi neza, bityo bimurinde kuzahanirwa gucyererwa.

Mu kiganiro Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu witwa Hadjara Batamuriza aherutse guha itangazamakuru(hari taliki 15, Kamena, 2022) yasobanuye ko avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu ireba abakora ibikorwa bibyara inyungu bose bishyuye umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2021 muri Werurwe 2022.

Yagize ati: “Abakoze imenyekanisha rya zero, cyangwa bagaragaje igihombo mu gihe bakoraga imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu zabonetse muri 2021 ndetse n’ abafunguje ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu mwaka wa 2022 ntibarebwa n’iyi avansi.” .

Hadjara Batamuliza Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu

Muri icyo kiganiro yakomoje no k’uburyo bukoreshwa mu kubara avansi y’umusoro ku nyungu.

Ati: “Nk’uko byemejwe na Guverinoma y’u Rwanda nk’imwe mu ngamba zo gufasha abacuruzi guhangana n’ingaruka za COVID-19,  kuva mu mwaka wa 2020 avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu ibarwa hashingiwe ku gaciro k’ibyacurujwe mu gihembwe gikorerwa imenyekanisha. Ni ukuvuga ko  iyi avansi y’umusoro ku nyungu irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe mu mezi ya Mutarama, Gashyantare na Werurwe 2022.”

- Advertisement -

Imibare yasohowe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro mu cyegeranyi kiswe Tax Statistics 2021, igaragaza ko mu Rwanda hari abakora ibikorwa bisoreshwa bishyura umusoro ku nyungu bari mu byiciro bitatu:

Ikiciro cy’abasora banini bagera kuri 375, abari mu kiciro cy’abaciriritse 840, ndetse n’abasora bato ari nabo benshi basaga ibihumbi 230.

Kugeza ubu, umusoro ku nyungu ufite uruhare rugera kuri 20% ugereranije n’imisoro yose ikusanywa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho Jean Paulin Uwitonze aherutse kubwira Taarifa ko abasoreshwa bagombye ‘kwirinda kwitwaza’ ko ibiciro byazamutse kubera ko ngo umusoro uva ku byacurujwe, utava mu ijuru.

Uwitonze avuga ko muri rusange Abanyarwanda basora neza kandi bibwiriza ariko ngo nta byera ngo de!

Hari bamwe bigisaba ko bibutswa kandi bagasobanurirwa akamaro ko gusora kuko baba batarabumva neza.

Ikigo cy’u Rwanda  cy’imisoro n’amahoro gishima abasora neza bibwirije ariko kigacyebura abatabikora kubera ko badindiza iterambere ry’igihugu ariko kandi nabo batiretse kuko babihanirwa.

Taarifa yabajije Jean Paulin Uwitonze niba kuba ibiciro byarazamutse ku isoko bitabera imbogamizi abasora kuko batabona abakiliya nka mbere  bityo no gutanga umusoro bikabagora, avuga ko hari benshi babivuga ariko ko ‘mu by’ukuri’ bitagombye gufatwa gutyo.

Ati: “ Mu by’ukuri gutanga umusoro ni inshingano ikomeye ku baturage b’igihugu. Ni ngombwa gusora kugira ngo igihugu gikomeze iterambere. Kuba ibiciro byarazamutse ni ikibazo u Rwanda rutihariye rwonyine kandi burya umucuruzi asora icyo umukiliya yamuhaye ubwo yaguraga ibintu runaka.”

Uwitonze yatubwiye ko umuguzi ari we usora, umucuruzi akakira umusoro bityo rero uwo mucuruzi aba agomba kuwugeza ku kigo gishinzwe kuwukusanya, ntawikubire ngo awite uwe.

Mu Rwanda abasoreshwa bagabanyije mu byiciro bine.

Hari abasoreshwa banini ni ukuvuga abasora guhera kuri Miliyoni Frw 600 kuzamura.

Hari abasoreshwa ‘baciriritse’ ni ukuvuga abasora guhera kuri Miliyoni 200 kugeza kuri Miliyoni Frw 600.

Nyuma yabo haza abasoreshwa bato nyuma hakaza abandi bitwa abasoreshwa bato cyane.

Muri rusange ngo abasoreshwa bato cyane nibo batarumva neza ibyo gusora.

Jean Paulin Uwitonze yabwiye Taarifa n’ubwo hari abari muri iki cyiciro badasora neza ariko ngo  baregerwa, bakigishwa ndetse bakanagirwa inama.

Yavuze ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyashyizeho ingamba zigamije kunoza imitangire ya servisi no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo y’isora n’isoresha.

Hagati aho ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority, bwigeze gutangariza Taarifa ko iki kigo cyakoze impinduka mu mikorere yacyo hagamijwe guha abasoreshwa serivisi nziza.

Mu ntangiriro za Kamena, 2021, Komiseri mukuru w’iki Kigo Bwana Bizimana Ruganintwali Pascal yahaye Taarifa ikiganiro cyihariye atubwira ko n’ubwo Abanyarwanda benshi batinya ikigo ayobora, ariko batagombye kugitinya kuko gikusanya amafaranga hagamijwe iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.

Yaratubwiye ati:  “Mu gushaka guhindura iyo sura, hari ahantu muca handitse ko ‘turi hano ngo tubafashe.’ Ntabwo turi hano ngo tubuze abantu guhumeka, duhari kubera ko bahari. Abasora badakoze ntacyo twamara natwe.”

Muri uwo mujyo rero, hari impinduka nyinshi zakozwe kandi ngo zatumye gutanga imisoro byoroha, binahindura ya sura abantu bafite ku bijyanye n’imisoro.

Bizimana yatubwiye  ko amavugurura akomeye ikigo ayobora cyakoze yatangiye mu myaka hafi 11 ishize by’umwihariko mu mwaka wa 2014.

Yatangiye nyuma y’ubugenzuzi bwari bumaze kugaragaza ko hari  ibintu bitanoze mu mikorere y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, uhereye k’ukwandika abasora kugeza ku buryo umusoro wakusanywagamo.

Ni amavugurura magari ashingiye kuri serivisi zirimo kumenyekanisha no kwishyura imisoro mu ikoranabuhanga (e-tax), gutanga inyemezabuguzi mu buryo bw’ikoranabuhanga (EBM), ikoranabuhanga ryo gukusanya umusoro weguriwe inzego z’ibanze (LGT system) n’ikoranabuhanga rifasha mu ibaruramari (Sage X3).

Bwana Rugemintwaza Pascal

Hari kandi ikoranabuhanga rizwi nka Electronic Single Window (ReSW) rifasha mu kumenyekanisha ibintu kuri gasutamo, Electronic Cargo Tracking System ifasha mu gukurikirana imizigo ndetse na MyRRA, application izahuza buriya buryo bwose bukoreshwa mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

TAGGED:AbasoreshwafeaturedIkigoImisoroRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abitabiriye CHOGM Ntibazibagirwa Ibyiza Babonye i Rwanda
Next Article Turi Kubashoramo Amafaranga: PM Ngirente Abwira Urubyiruko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?