Abagabo Bo Muri Ngoma Bata Ingo Kubera Inkoni Z’Abagore

Byemezwa na bamwe mu bagabo bo mu Kagari ka Akabungo, Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Babwiye itangazamakuru ko inkoni bakubitwa n’abagore babo ari zo zituma bahungisha ubuzima bwabo “bakuhaka”.

Umwe muri bo utuye mu Mudugudu wa Nyamirambo yahaye ubuhamya RADIO/TV1 avuga ko  yahukanye nyuma y’uko umugore we ashatse kumuvutsa ubuzima.

Ati: “Mu Kwezi gushize[Mutarama], yafashe ibiryo abana bambikiye ashyiramo ifumbire mvaruganda. Nimba yarashakaga ko mbyibuha simbizi. Umwana yaraje ati ‘Papa ugiye gupfa ibiryo Mama yashyizemo ifumbire.’ Njye narahukanye nabi, …uko ngana gutya ku myaka 55 nkaba ndara iwacu.”

Yunzemo ko hari ubwo umugore we yamusanze yicaye ari kureba umupira n’abandi araza amukubita inshyi eshatu, azimukubitira mu bantu abantu barumirwa.

- Kwmamaza -

Ati: “ N’ubu ugutwi ntabwo kumva.”

Undi muturage asobanura ko Se yari agiye kuribwa n’inyamaswa mu ijoro ubwo yari agiye gushaka aho arara ahunga inkoni za Nyina.

Abatuye muri aka gace bavuga ko abagabo benshi bahukana n’ubwo batazi aho berekeza.

Umwe ati “Abagabo barahukana…Hari uwo umugore yafashe amazi ayamumena hejuru.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera aho ibi bivugwa witwa Ndayambaje Emmanuel yavuze ko yagiriye inama imiryango kubana mu mahoro, birinda ubusinzi.

Ati: “Iyo kwahukana kwabayeho, haba hari ikibazo cy’amakimbirane mu muryango. Inama ni ukubana neza n’uwo bashakanye no kwita ku mibereho myiza y’umuryango, bakirinda ubusinzi n’izindi ngeso zibandarika ahubwo bagakorera imiryango birinda n’amakimbirane mu ngo zabo.”

Mu bihe bitandukanye hakunze kumvikana ikibazo cy’abagabo bahohoterwa n’abagore baba barumvise nabi ihame ry’uburinganire.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwigeze gutangaza ko guhera muri Nyakanga, 2019 kugeza muri Kanama, 2020, hari abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo.

Icyo gihe abagore batanze ibi birego  bo bari  12,137 bangana na 92% by’abatanze ibirego bose.

Mu byaha byagaragaye cyane, abagabo 921 bangana na 18% nibo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye n’aho abagore bareze ko bakorewe ibi byaha ari  2,190 bangana na 92% by’abatanze ikirego nk’iki bose.

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera ubwicanyi hagati y’abashakanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version