U Rwanda Rurashaka Kongera Umubano Rusanganywe Na Qatar

Perezida Paul Kagame yaraye i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi aho yaganiriye n’umwami w’iki gihugu uko u Rwanda na Qatar bakomeza gukorana mu nzego zirimo no kwakira abashyitsi.

U Rwanda rusanzwe ari inshuti ya Qatar kandi ibihugu byombi bikorana muri byinshi birimo n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege ndetse no kubaka ibikorwaremezo birimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga kiri kubakwa mu Bugesera.

Mu gihe cy’amezi atandatu muri Qatar hari kubera imurikagurisha mpuzamahanga ryitabiriwe n’ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda.

Ikawa yarwo ikunzwe yo cyane ariko abaguzi bo muri iki gihugu basaba Abanyarwanda kongera umusaruro w’ibindi bihingwa babazanira.

- Advertisement -

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwand Dr. Ildephone Musafili avuga ko u Rwanda rufite intego yo kuzamura ubwinshi bw’ibyo ruha Qatar bikava ku ikawa, icyayi n’ibindi ahubwo bikagera no mu yandi moko y’ibihingwa kandi bikongererwa ubwiza n’ubwinshi.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwand Dr. Ildephone Musafiri i Doha

Kugeza ubu u Rwanda rwamurikiye Qatar ubuki, ikawa n’icyayi.

Umubano w’u Rwanda na Qatar kandi umaze iminsi iganirwa no kwagurwa mu nzego za gisirikare cyane cyane izo mu kirere.

Ni kenshi abagaba bakuru b’ingabo ku mpande zombi bahuye baraganira kugira ngo barebe uko uru rwego rwakongerwa imbaraga binyuze mu bufatanye hagati ya Kigali na Doha.

Ingabo Z’u Rwanda N’Iza Qatar Zikomeje Gutsura Umubano

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version