Igiciro Cy’Ibikomoka Kuri Petelori Cyagabanutseho Make

Ushingiye ku giciro cyashyizweho na RURA, uhita ubona ko litiro ya essence yagabanutseho Frw 3 kuko yari isanzwe igura Frw 1,639, ariko guhera taliki 12, Gashyantare, 2024 izagura 1,637 mu gihe mazout yo yagabanutseho Frw 3 kuko yari isanzwe igura Frw 1,635 ariko igiye kugura Frw 1,632.

RURA itangaza ko iri gabanuka rigomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Mbere taliki 12, Gashyantare, 2024 mu gihugu hose.

Ibiciro biri ho ubu byari byarashyizweho taliki 05, Ukuboza, 2023, n’aho ibyaraye bigenwe na RURA bizavugururwa nyuma y’amezi abiri.

Igabanurwa cyangwa iyongerwa ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori biterwa ahanini n’uko akagunguru kayo kaba gahagaze ku isoko mpuzamahanga.

- Advertisement -

Nk’ubu ikinyamakuru Business Insider cyanditse ko ibiciro by’ibikomoka kuri petelori biri kugabanuka muri rusange kubera ko n’Abanyaburayi bakeneraga gazi nyinshi( nayo ni igikomoka kuri petelori) bavuga ko ikirere cyabo kitakonje cyane ngo batumize nyinshi.

Itangazo ry’ibiciro bishya

Ibi bituma ibikomoka kuri petelori biboneka ari byinshi bituma bikwirakwizwa n’ahandi ku isi, igiciro muri rusange kiragabanuka.

Ku byerekeye u Rwanda, igiciro cya essence na mazout cyaherukaga kugabanuka ku kigero gishimishije mu Ukwakira, 2023 kuko cyagabanutseho Frw 183.

Nyuma ariko cyaje kugabanukaho andi make ugereranyije n’ayabanje kuko yariFrw 1,639 nk’uko RURA yari yabitangaje mu Ukuboza, 2023.

Kugeza ubu imbonerahamwe yerekana uko igiciro cy’akagunguru ka essence  kimeze ku isi yitwa West Texas Intermediate ivuga ko gahagaze $76.46 ku kagunguru kamwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version